FRN ivuga ko imirwano muri Kivu zombi yakajije umurego, ishinja ingabo za Kinshasa kugaba ibitero mu bice bitandukanye bituwe n’abaturage
Aya makuru yatangajwe na Kanyuka ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mu itangazo yanyujije kuri X, aho FRN ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa kwagura ibikorwa bya gisirikare no gukoresha ibikoresho bitandukanye birimo indege zitagira abapilote, indege z’intambara, kajugujugu n’imbunda ziremereye.
Uyu mutwe uvuga ko muri ibyo bikorwa harimo abasirikare ba FARDC, abarwanyi b’abacanshuro, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai izwi nka Wazalendo.
Mu bitero byavuzwe, FRN yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo, ahagana saa tanu z’ijoro, abarwanyi ba FDLR bafatanyije n’abagize umutwe wa Nyatura binjiye mu mudugudu wa Lusowa, mu gace ka Kanyabayonga muri Teritwari ya Rutshuru.
FRN ivuga ko abo barwanyi barashe abaturage, abantu batandatu bakahasiga ubuzima.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo, intambara yakomeje gukaza umurego muri Teritwari ya Masisi, aho FRN ivuga ko ingabo zishyigikiye Kinshasa zagabye ibitero bikomeye by’imbunda mu bice bya Buhimba na Kinyumba, guhera ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Uyu mutwe kandi watangaje ko ibitero byakomereje mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo. Ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ngo igitero cyagabwe i Chambombo muri Teritwari ya Kalehe, gikurikirwa n’ikindi cyafunguye urugamba mu gace ka Bunyakiri ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota icumi.
Mu gace ka Minembwe ho, FRN ivuga ko igisasu cy’imbunda ziremereye cyaguye hafi ya Point Zéro ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 za mu gitondo.
Ibi bibaye mu gihe Minembwe n’utundi duce tuyikikije tumaze igihe turi mu bibazo by’umutekano muke, aho ibikorwa bya gisirikare n’imirwano hagati y’impande zitandukanye bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage.
FRN ivuga ko ingabo zayo ziri mu bikorwa byo kurinda abaturage no guhangana n’ibyo yise ibitero byagutse byagabwe ku baturage. Yongeye kunenga icyo yita kutagira icyo umuryango mpuzamahanga ukora mu gihe abaturage bakomeje guhura n’ihohoterwa.
Iri tangazo kandi ryaherekejwe n’amashusho uyu mutwe uvuga ko agaragaza ibitero byagabwe mu gace ka Minembwe Centre mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo.
