Robin Hebras yanikiye abandi muri Nyirangarama Cross-Country ku musozi wa Tare

Screenshot_20261125-183410
Robin Hebras, ukomoka mu Bubiligi, yegukanye igikombe cya shampiyona y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku mapikipiki ya 2026, nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa rya Nyirangarama Cross-Country Challenge ryabereye ku musozi wa Tare mu Karere ka Rulindo, ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026.

Hebras yagaragaje ubuhanga n’umuvuduko byamufashije gutsinda abandi bari bahanganye, ashyiraho ibihe byiza mu byiciro bibiri byapimwe, aho yakoresheje iminota 15 n’amasegonda 34. Yari atwaye moto yo mu bwoko bwa KTM 300 SX, akaba yarasiganwe afite uruhushya rwo gusiganwa rw’u Rwanda (Rwandan Licence).

Uyu mukinnyi yari asanzwe ari ku isonga mu manota y’agateganyo ya shampiyona mbere y’uko iri rushanwa riba, aho yari ahanganye cyane na Albert Krause ndetse na Olivier Fietzeck. Aba bose basiganwa bafite impushya zo gusiganwa z’u Rwanda.

Ku mwanya wa kabiri haje Albert Krause, wari utwaye Yamaha WR450F, wakoresheje iminota 16 n’amasegonda 31, mu gihe Mathieu Martin P. Debrouwer yegukanye umwanya wa gatatu akoresheje iminota 17 n’amasegonda 56.

Joa yabaye uwa kane akoresheje iminota 20 n’amasegonda 46, akurikirwa na Victor Marcireau, wakoresheje iminota 20 n’amasegonda 56. Sebastien Houben, wari utwaye moto ikoresha amashanyarazi yo mu bwoko bwa Surron, yabaye uwa gatandatu.

Peter Habumugisha yabaye uwa karindwi, Arnold Muberanyambo aba uwa munani, Jean-Luc Stalon aba uwa cyenda, mu gihe Jean de la Croix Ndayikengurukiye yasoje iri rushanwa ari uwa cumi.

Shakira yagaragaje ko abakobwa na bo bashobora kwitabira amasiganwa ya moto

Nyirangarama Cross-Country Challenge yabaye ku nshuro ya gatanu, ikaba ari na yo yasoreje shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku mapikipiki ya 2026, yari igizwe n’amarushanwa atanu yabereye mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Muri iri rushanwa kandi harimo Abanyarwanda bitabiriye, barimo Shakira, umukobwa usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, na we witabiriye iri siganwa, agaragaza ko abakobwa bafite ubushobozi bwo kwitabira amarushanwa yo gusiganwa ku mapikipiki no kugaragaza impano zabo muri uyu mukino.

Sebastien Houben, umuhuzabikorwa w’amarushanwa yo gusiganwa ku mapikipiki muri Rwanda Automobile Club (RAC), yavuze ko shampiyona ya 2026 yari igizwe n’amarushanwa atanu yabereye i Rulindo, ku Kiyaga cya Ruhondo, i Rwamagana no mu Karere ka Huye, mbere yo gusorezwa i Nyirangarama.

Shampiyona ya 2026 yari iya mbere nyuma y’uko u Rwanda rwakiriwe muri FIM

Shampiyona y’uyu mwaka ifite umwihariko mu iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku mapikipiki mu Rwanda, kuko Rwanda Automobile Club yatangiye kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa mu 2026, nyuma y’uko u Rwanda rwakiriwe mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Mapikipiki (FIM) mu Ukuboza 2025.

Nyirangarama Cross-Country Challenge yabereye ku musozi wa Tare yashimishije abitabiriye ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Rulindo, aho Dr. Sina Gerard, usanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa b’iri rushanwa, na we yari yaje kwihera ijisho ibyishimo byarigaragayemo.

Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News