Kigali: Imodoka yahiye irakongoka

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 08 Mata 2023, nibwo imodoka ya Mini Bus, yari iparitse haruguru y’isoko rya Nyarugenge, yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.

Umwe mu babonye ishya, unakorera hafi y’aho byabereye yabwiye Igicumbi News ko yabonye imodoka izaguparika imbere ya Hotel Grolia ikabura parking, nyirayo ubusanzwe utuye mu mujyi wa Nyamata, mu karere ka Bugesera, ngo yahisemo kuyiparika inyuma y’indi modoka imbere y’inzu igurisha ibikoresho by’ubwubatsi(Quincaellie) arinaho yari agiye ngo kuko atari gutindayo.

Akimara kwinjira muri iyo Quincaellie, nyuma y’iminota itatu bamuhamagara bamubwira ko imodoka ye itangiye gucumba umwotsi ngo yaje abura uko abigenza kuko umuriro wari utangiye kwiyongera, arangije akuramo bimwe mu bikoresho by’igenzi yari afitemo.

Imodoka yakomeje gufatwa n’inkongi y’umuriro ituragurika abari bahari baratabara bazana kizimyamoto ebyiri bakoresha ku maduka yabo bazipirizaho ariko biranga.

Hashize iminota 15 Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi. Nibwo yahageze irayizimya ariko n’ubundi yari yamaze gukongoka.



@igicumbinews.co.rw