Gicumbi: Umugabo yishe Umugore baturanye ahita atoroka

Semucyo ushinjwa kwica Gaudence(Photo Courtesy via Igicumbi News)

Mu ijoro ryo Kuri Uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, nibwo bikekwa ko  umugabo witwa Semucyo w’imyaka 33, wo mu Mudugudu wa kimirimo Akagari ka Ngondore umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, yishe umugore bari baturanye witwaga Mukarihamye Gaudence akoresheje ibyuma agahita atoroka.

Ngezahumuremyi Theoneste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba yabwiye Igicumbi News ko impamvu hakekwa uyu mugabo aruko abanyerondo bamubonye yikoreye umurambo wa Nyakwigendera ubundi yababona akawuta hasi agahita yiruka akabacika.

Ati: “Ntabwo ari umugore we, n’umugore bari baturanye utagira umugabo yaramwishe arangije ajya kujugunya umurambo yikanga abanyerondo ariruka, abanyerondo barebye basanga n’uwo mudamu wishwe dukurikiranye dusanga ari uwo mugabo wamwishe, gusa ntago haramenyekana icyo bapfaga cyatumye amwica aho yamwishe akoresheje ibyuma kuko twasanze yamusatuye agatuza yanamumennye umutwe”.

“Ubu iperereza ririgukorwa ngo hamenyekane aho uwo mugabo yaba ari ngo hanamenyekane icyatumye amwica”.

yakomeje atanga inama agira ati: “Tujye dutangira amakuru ku gihe, tunatabarane tunabane neza tunirinda icyatera urupfu icyaricyo cyose”.

Amakuru y’ibanze Igicumbi News yahawe n’abaturanyi b’iyi miryango avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yishe uyu mugore amajije ko yamufatiriye(Ntiyarakibasha gutera akabiriro n’abandi bagore), ngo byakundaga kuri uwo mugore gusa kuko yahoraga abyinubira.

Ni nyuma yuko uwo mugabo yibanaga aho yari yarirukanye umugore we babanaga bitewe n’amakimbirane yavuye kukuba umugore we yaramushinjaga gusambana na nyakwigendera.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: