Gicumbi: Nta muturage wemerewe kwinjira mu mujyi wa Byumba ataratanze ubwisungane mu kwivuza (Mituweli)

Bamwe mu batuye Akarere ka Gicumbi baravuga ko batunguwe no kubyuka bagasanga ntawemerewe kwinjira mu mujyi wa Byumba aterekanye ko yatanze Ubwisungane mu kwivuza.

Abataratanga ubwisungane mu kwivuza bavuga ko ari icyemezo cyababangamiye kuko bakumiriwe kwinjira mu muri Byumba kandi bari bafite ibicuruzwa bashakaga kugurisha bakaba bakuramo ayo kwishyura.

Uwihirwe Josiphine ni umuturage Igicumbi News yasanze ku rurembo rw’umjyi wa Byumba ahazwi nko kuri ADEPR munsi ya Gare ya Gicumbi ahari hatangiriwe abantu babujijwe gukomeza mu mujyi,yavuze ko banze ko ajya kugurisha Avoka. Ati : “Nk’ubu nashakaga kugurisha avoka kugirango abana babone icyo kurya nanjye nkomeze gukusanya amafaranga yo kubona mituwere”.

Jean Bosco Ndayisaba nawe wari watangiriwe yabwiye Igicumbi News ko akora imirimo yo kwikorera imizigo mu mujyi wa Byumba akavuga ko kuba ataratanga ubwisungane mu kwivuza byatewe n’uko imirimo bakoraga yamaze igihe ihagaze agasaba ko bamureka agakora bityo agakomeza gushaka amafaranga yo kwishyura.Yagize Ati: “Nsanzwe nkora akazi k’ubukarani,namaze igihe ntakora bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi,rwose mituwere ndabizi ko ari ngenzi,  hari ikimina ndimo gutura ni ngabana ikintu cya mbere nzakora ni uguhita nyishyura rero ndumva abayobozi bandeka nkajya gushakisha”.

Umunyamakuru wa Igicumbi News wabyukiye mu mujyi wa Byumba kuri uyu wa Gatandatu yasanze kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nta muturage cyangwa umucuruzi wemerewe kurema isoko rya Gicumbi ndese nahimuriwe iry’imboga n’imbuto riremera ku kigo cya GS. Inyange.

Cyakora ahagana saa moya n’igice abaturage baje gukomorerwa barema ayo masoko ariko mbere y’uko bikorwa bamwe mubari aho bari babwiye Igicumbi News ko ari icyemezo cya batunguye aho basabaga ko babareka bagakomeza ibikorwa by’ubucuruzi kugirango babone amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi yabwiye Igicumbi News ko igikorwa barimo gukora atari ugukumira abaturage kwinjira mu mujyi ahubwo icyo barimo gukora ari ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza.Ati” Twahisemo uyu munsi wa Gatandatu kuko  ari uw’isoko haboneka abantu benshi Icyo turimo gukora ni ubukangurambaga twakoreye ku masoko yombi  ya Gicumbi no ku Nyange kugirango abantu barusheho kugura Mituweri nshya….. kubera ko undi mwaka wo kwivuza uzatangira tariki ya mbere z’ukwakarindwi”.

Ku kijyanye no kuba hari abaturage barimo gusubizwa mu rugo kubera ko batarishyura. Gitifu. Yagize ati: ” Ibyo ntago mbizi ariko icyo twakoze hano  ku isoko ryo ku Nyange n’irya Gicumbi ni ubukangurambaga ,ubwo ba gitifu b’Utugali bakoreye mu tugari twabo nabo bakangurira abaturage kwishyura Mituweri”.

Umunyamakuru akomeje kubaza Gitifu impamvu hari abaturage barimo kwangirwa kwinjira mu mujyi yanze gusubiza icyo kibazo.

Mu kiganiro giherutse guhuza RSSB na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’abanyamakuru  mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gatandatu,Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro,yavuze ko hari abamaze kwishyura ubwisungane bw’umwaka utaha w’ingengo y’imari.Yavuze ko imiryango 42 777 igizwe n’abantu 198 644 yamaze kwishyura umusanzu bazivurizaho mu mwaka utaha, bingana na 18 % by’abagomba kwishyura bose.

Icyo gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko abatarishyura ubwisungane mu kwivuza bakwiriye kubikora vuba kugira ngo bazatangire kwivuza tariki 1 Nyakanga 2020.

Imbere ya ADEPR Byumba Umunyamanganshingwabikorwa w’Akagari ka Gisuna arimo gusaba umuturage ngo amwereke Mituweri kugirango yemererwe kwinjira muri Byumba

 

Abaturage bari imbere y’Isoko rya Gicumbi bari bangiwe kwinjira

BIZIMANA Desire/Igicumbi News