Coronavirus: Umujyi wa Kigali watangaje ibihano bishya ku barenga ku mabwiriza

Umujyi wa Kigali watangaje ibihano bizajya bihabwa abantu bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, arimo ko umuntu uzajya ufatwa atambaye agapfukamunwa azajya acibwa amande y’ibihumbi 10 Frw kandi agashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, akanahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda iki cyorezo.

Aya mabwiriza yashyizweho areba umuntu wese utuye mu Mujyi wa Kigali, utanga serivisi iyo ariyo yose muri Kigali, ugana mu mujyi wa Kigali, inzego za leta, iz’abikorera n’abandi.

Ibi bihano bigena ko mu gihe umuntu utambaye agapfukamunwa ari umwana uri hejuru y’imyaka ibiri, umubyeyi we cyangwa se undi muntu umurera, azajya acibwa amafaranga ibihumbi 10 Frw. Ni nayo mafaranga ku muntu wese utakambaye kandi agomba kuba akambaye.

Ku mucuruzi utemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, azajya acibwa ibihumbi 25 Frw, kandi ibikorwa bye by’ubucuruzi bifungwe kugeza igihe ashyiriyeho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ku muntu warengeje igihe cyagenwe cyo kuba yageze mu ngo, ni ukuvuga isaha ya saa moya, uwo azajya yishyura ibihumbi 10 Frw kandi ashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19.

Ikigo kizajya kirenza umubare w’abakozi bateganyijwe gukorera mu kazi (mu nyubako bakoreramo) nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Guverinoma, kizajya gicibwa amafaranga ibihumbi 150 Frw kandi ibikorwa byacyo bihagarikwe kugeza igihe hagaragarijwe ingamba zo kubahiriza amabwiriza.

Ku mumotari uzajya utwara umugenzi kuri moto atambaye mu mutwe agatambaro mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, azajya acibwa ibihumbi 25 Frw kandi moto ye ifungwe iminsi itanu.

Umunyonzi uzajya afatwa atwaye umugenzi ku igare, we azajya acibwa amafaranga ibihumbi bitatu hanyuma we n’umugenzi bashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 bahabwe inyigisho zo kwirinda COVID-19.

Mu gihe imodoka itwaye umubare urenze abemewe, ni ukuvuga 50% by’imyanya ifite, nyirayo azajya acibwa amafaranga ibihumbi 25 Frw kandi ikinyabiziga cye gifungwe mu gihe cy’iminsi itarenze itanu.

Abantu bitabira ikiriyo barengeze umubare wagenwe, uhagarariye umuryango azajya acibwa ibihumbi 10 Frw ku muntu wese warenzeho naho kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe ubuyobozi bw’irimbi buzajya bwishyura ibihumbi 25 Frw ku muntu wese warenzeho.

Ku bijyanye no kwitabira umuhango wo gushyingira harengejwe umubare w’abantu bagenwe, uwakiriye icyo gikorwa ni ukuvuga itorero, idini, aho biyakirira cyangwa ushinzwe irangamimerere azajya yishyura ibihumbi 25 Frw ku muntu wese warenzeho.

Ibi bizajya bijyana kandi no guhagarika ibikorwa by’itorero cyangwa idini n’ahakiriwe umuhango wo gushyingira harengeje umubare wagenwe mu gihe kitarenze ukwezi. Ikindi ni uko hazajya hatangwa ibihano byo mu rwego rw’akazi ku mukozi ushinzwe irangamimerere.

Umuntu wateguye, watumiye, witabiriye ibirori n’iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (ingero nko gusengera mu ngo, isabukuru y’amavuko, ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower], ibyo guha ikaze umwana [baby shower] n’ibindi); uwatumiye n’uwakiriye abantu bazajya bishyura ibihumbi 200 Frw kandi umuntu wese witabiriye icyo gikorwa acibwe ibihumbi 25 Frw.

Ibi bizajya bijyana kandi no kuba abafatiwe muri ibyo birori bose bazajya bashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 bagahabwa inyigisho zigamije guhindura imyumvire mu kwirinda iki cyorezo.

Igihe ahabereye ibi birori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo, hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Mu gihe hari amateraniro akorewe mu rusengero, kiliziya n’umusigiti, rutemerewe gufungura, umuyobozi w’urusengero cyangwa umusigiti na Kiliziya, azajya acibwa ibihumbi 150 Frw.

Gukoresha amateraniro mu rusengero, mu musigiti na kiliziya hatubarijwe amwe mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyangwa se yose, icyo gihe umuyobozi w’aho hantu yabereye (mu rusengero, kiliziya cyangwa umusigiti) azajya yishyura ibihumbi 10 Frw kandi ibikorwa by’aho bihagarikwe mu gihe cy’ukwezi.

Umuntu uzajya uva cyangwa akajya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, azajya yishyura ibihumbi 50 Frw kandi ashyirwe ahantu habugenewe mu gihe cy’amasaha 24 anahabwe n’inyigisho zigamije guhindura imyumvire.

Ku bijyanye no gutoroka ahagenewe kwita ku bafite uburwayi bwa COVID-19 cyangwa ahasuzumirwa abayikekwaho, icyo gihe umuntu watorotse azajya yishyura ibihumbi 10 Frw, uwamwakiriye nawe yishyure ibihumbi 100 Frw. Uwatorotse azajya asubizwa aho acumbikirwa habugenewe, bitabangamiye ko ashobora no gukurikiranwaho icyaha cyo kwanduza abandi ku bushake.

Ku bafungura utubari yaba aho gasanzwe, muri hotel, muri restaurant, muri butike, muri Super market, mu ngo n’ahandi hahinduwe akabari; nyir’ubucuruzi cyangwa nyir’akabari azajya acibwa amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Bizajya bijyana no gufungirwa ibikorwa yemerewe mu gihe cy’ukwezi ariko kitarenze amezi atatu akazafungurirwa ari uko amaze kwerekana ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umuntu uzajya ufatirwa mu kabari cyangwa ahandi hose hahinduwe akabari, we azajya acibwa ibihumbi 25 Frw kandi ashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 yigishwe.

Amasoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi zitagennye uburyo bwo gufasha abazigana mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 burimo uburyo bwo gukaraba intoki, gupima umuriro, kwerekana aho guhagarara cyangwa kwicaza abantu bahanye intera no gushyiraho abafasha mu kubahiriza izo ngamba nabo bazajya bahanwa.

Ku masoko n’amaguriro manini, azajya yishyura ibihumbi 300 Frw atangwa n’ubuyobozi bw’isoko, gare cyangwa inyubako z’ubucuruzi. Ku bandi bacuruzi, bakorera ahandi hose, nyir’ubucuruzi azajya yishyura ibihumbi 50 Frw. Ikindi ni uko isoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi bizajya bihagarikwa mu gihe cy’iminsi itatu.

Ku batubahiriza ingamba z’ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi zashyizweho na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, nyir’igikorwa azajya yishyura uhereye ku bihumbi 100 Frw kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda hashingiwe ku gaciro k’imirimo y’ubwubatsi. Ikindi ni uko ibikorwa bizajya bihagarikwa mu gihe cy’ukwezi.

@igicumbinews.co.rw