Colonel Tom Byabagamba arashinjwa gushaka gutoroka Gereza

Igisirikare cy’u Rwanda kigiye kongera kugeza Colonel Tom Byabagamba mu nkiko za gisirikare kubera ibindi byaha yakoreye muri gereza aho afungiye.

Col Tom Byabagamba azaba akurikiranyweho ibyaha birimo kugerageza gutanga ruswa no gutoroka Gereza ya Gisirikare.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko “Ibikorwa bigize icyaha byakozwe na Col Tom Byabagamba n’abo bafatanyije bari muri gereza no hanze yayi bari gukorwaho iperereza.’’

Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi ku wa 24 Kanama 2014. Muri Werurwe 2016, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye igifungo cy’imyaka 21, anamburwa amapeti ya gisirikare.

Ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

Uyu mugabo yahamijwe ibyaha birimo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta, icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF kuri uyu wa Kane rivuga ko agiye kongera kugezwa imbere y’ubutabera, kandi ko ‘ubutabera buzakora inshingano zabwo kandi butazihanganira umuntu wese wica amategeko cyangwa unyuranya n’amahame ya RDF.’’

Col Tom Byabagamba yari mu kirego kimwe na Rtd Brig Gen Frank Rusagara, aho bombi ubu bamaze imyaka itandatu muri gereza, baherukaga kujuririra Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Court of Justice (EACJ) basaba ko igihano cy’imyaka 15 bahawe giteshwa agaciro.

Binyuze mu munyamategeko wabo Michael Osundwa basabye ko barekurwa kuko uburyo bafunzwemo buhabanye n’ingingo ya 6, iya 7 n’iya 8 z’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Bavuze ko kuba bafungiye mu kato no muri gereza zitemewe bihabanye n’amategeko y’uwo muryango, ay’u Rwanda n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Mu bindi Byabagamba asaba harimo ko urukiko rutegeka ko asubizwa mu mirimo ye ya gisirikare n’amapeti n’impeta za gisirikare yambuwe.

@igicumbinews.co.rw