Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ijegajega

Rayon Sports isebeye kuri stade Regional I nyamirambo nyuma yuko ihawe isomo rya ruhago n’ikipe ya Kiyovu Sports SC ikayitsinda ibitego 2-0.

Ni mumukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, Primus National Football League waberega kuri stade Regional I Nyamirambo, uyu mukino ukaba urangiye ikipe ya Kiyovu Sports SC, itsinze Rayon Sports ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Ishimwe Kevin k’umunota wa 19 na Emmanuel Arnold Okwi k’umunota wa 64.

Kanda hasi urebe uburyo Abayovu barimo kubyina intsinzi:

Uyu mukino Kiyovu Sports SC yari yakiriyemo Rayon Sports, watangiye ikipe ya Kiyovu Sports SC, isatira mu buryo bukomeye ariko na Rayon Sports ikanyuzamo igasitira kuko ari umukino watangiye wihuta kuri buri ruhande bitewe nuko abatoza ku mpande zombi nabo Bari mu mazi abira basabwa intsinzi n’abafana babo ariko byaje kurangira Kiyovu Sports iri hejuru mu guhanahana umipira neza.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi DJuma, nyuma y’uko atsinzwe uyu mukino benshi mu bafana ba Rayon bakomeje kugaragaza ko yaba ariwo mukino we wanyuma arimo gutoza ikipe ya Rayon Sports, nubwo bimeze nkaho ubuyobozi bwe bukimukomeyeho.

Mu y’indi mikino yabaye ikipe ya Marine FC, isebeye mu karere ka Rubavu ihawe isomo rya ruhago n’ikipe ya Bugesera FC, iyitsinze ibitego bitandatu kuri bibiri.

Kiyovu Sports SC, iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 16 mu mikino irindwi, aho k’umunsi wa munani wa Shampiyona izakina n’ikipe ya Gasogi United, mu gihe Rayon Sports igumanye amanota icumi, izesurana na Gorilla FC.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: