Gicumbi: Abahugurwaga na China Keitetsi TVET School baravuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kwiteza imbere

Kuri uyu wa kabiri Tatiki ya 30 Ugushyingo 2021, abatayeri bihuguriraga kunoza umurimo wabo mu kigo cya Centre Des Jeunes China Keitetsi TVET School, kiri mu murenge wa Byumba, mu  karere ka Gicumbi, cyigisha imyuga mu mushinga watewe inkunga na SDF baravuga ko amasomo bahawe yabongereye ubumenyi busanga ubwo bari bafite.

SDF si ubwa mbere iteye inkunga iki kigo kuko mu 2016 yagiteye inkung Mu mushinga wo kwigisha kwita ku bwiza bw’umubiri no gutunganya imisatsi.

Bizimana Pascal, niwe wari uhagarariye abahugurwaga, yabwiye Igicumbi News, ko kuba bahuguwe bigiye gutuma bakora umurimo wabo neza kurashaho.

Agira ati: “Twari abadozi batari abumwuga tudoda imyenda isanzwe ariko mubyo twahuguwe harimo kudoda amakositimu,amaribaya, amakanzu agezweho, tunahugurwa ku bwiza bw’umubiri, ibikomo amaherena, n’ibindi”.

“Twanahuguwe kandi uko umuntu yakwihangira umurimo ukaba wadoda ikositimu yahangana ku isoko ry’umurimo”.

Twaganiriye na Nkeramugaba Aniceth umwe mubatanga amasomo muri iki kigo atubwira uko igitekerezo cyo gutangiza uyu mushinga cyaje. 

Agira ati: “Habayeho igitekerezo cyo gukorana n’amakoperative mukuyahugura dusanga byajya bituma bakora neza ibyo bakora kurushaho kandi bikagirira akamaro abaturage ,niko gukorana na Koperative Terimbere Mutayeri wa Gicumbi”.

Sr Noella Furaha Bashizi, Umuyobozi w’iki kigo yavuze ko iyo abahafatira amasomo basoje batabatererana.

Ati: “Iyo bari hafi gusoza tubashakira aho bimenyerereza umwuga bitewe nibyo bahugurwagamo, niyo basoje igihe ikigo cyibonye ibiraka duhamagara b’abanyeshuri basoreje mu kigo cyacu akaba aribo duha akazi”.

Harateganwa ko kandi ibyo abihugura badodera mu kigo byazagurishwa amafaranga avuyemo agakoreshwa mu gufasha abana batishoboye nabo bagahugurwa.

Nyiricyubahiro Rutagengwa Alfred, igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, yavuze ko icyo bakeneye ari ugufasha urubyiruko.

Ati: “Icyo dukeneye ni ugufasha urubyiruko rukajya mbere, rukajya rubona ibisubizo biri muri sosiyete rukanabasha kujya rwirwanaho mu buzima, na wawundi wabaye umubyeyi imburagihe akajya abona uko yirwanaho akagira icyo amarira umuryango we nicyo amarira wa mwana”.

Yongera aho ati: “Nta nyungu dukeneye icyo dukeneye ni ugufasha urubyiruko”.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: