Abatezaga akajagari ku nkiko bafata amashusho n’amafoto bafatiwe ingamba

Mukantaganzwa

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa

 Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yashyize ahagaragara itangazo rigena amabwiriza mashya agamije kubungabunga umutekano, ituze ndetse n’imigendekere myiza y’imiburanishirize y’imanza mu nkiko zo mu Rwanda.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu Tariki 10 Kamena 2026, rikaba rishingiye ku mategeko agena imitunganyirize n’imikorere y’Urwego rw’Ubucamanza ndetse n’andi mategeko agena imirimo y’ubutabera mu Rwanda. Ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga buvuga ko izi ngamba zigamije kurushaho kurinda uburenganzira bw’ababuranyi no gutuma ibikorwa by’inkiko bikorwa mu ituze n’umutekano.

Mu byemezo byafashwe harimo kubuza abantu kwitwaza, gukoresha cyangwa kwinjiza ibikoresho bifata amajwi n’amashusho mu mbibi z’inkiko no mu byumba by’iburanisha, keretse byatangiwe uburenganzira bwihariye n’ubuyobozi bw’Urukiko ruburanishiriza urubanza. Ibi bivuze ko umuntu wese ushaka gukora ibikorwa byo gufata amashusho cyangwa amafoto mu nkiko azajya abanza kubisabira uruhushya.

Iri tangazo kandi riteganya ko abantu batari ababuranyi cyangwa abahamagajwe mu rubanza batemerewe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha igihe urubanza ruri kuburanishwa. Ibi bigamije kugabanya umuvundo no kurinda ituze rikenewe kugira ngo urubanza ruburanishwe neza.

Mu zindi ngamba zafashwe harimo kubuza gufata amashusho, amafoto cyangwa amajwi y’ababuranyi, yaba ari mu byumba by’iburanisha cyangwa mu gikari no mu mbibi z’inkiko. Hari kandi n’itegeko ribuza gutangaza ayo mashusho n’amafoto yafashwe ku baburanyi cyangwa ku mitungo yabo, harimo n’imodoka zabo, hatabanje gutangwa uburenganzira n’inzego zibifitiye ububasha.

Nubwo itangazo ritavuze abantu cyangwa urwego runaka rwatumye hafatwa izi ngamba, bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’ubutabera babwiye Igicumbi News ko bishobora kuba bifitanye isano n’ibikorwa byagiye bigaragara mu bihe byashize aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane YouTube, bajyaga ku nkiko bagafata amashusho n’amafoto y’abaje kuburana batabifitiye uruhushya.

Hari aho byagiye bivugwa ko bamwe mu bantu baje gukurikirana imanza cyangwa baje kuburana basangaga amashusho yabo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga batigeze babisabirwa uburenganzira. Hari n’abagaragaje impungenge ko ibyo bikorwa bishobora kubangamira ubuzima bwite bw’ababuranyi, bikagira n’ingaruka ku mutekano wabo cyangwa ku bwisanzure bakwiye kugira mu gihe bari imbere y’ubutabera.

Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko inkiko ari ahantu hasaba ituze, ubunyamwuga no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese. Bagaragaza ko nubwo ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwo kubona amakuru ari ingenzi, bugomba kujyana no kubaha amategeko arengera imiburanishirize y’imanza ndetse n’ubuzima bwite bw’abaturage.

Aya mabwiriza mashya ashyizeho umurongo usobanutse ku muntu wese usura inkiko, yaba umunyamakuru, umunyamategeko, umuburanyi cyangwa undi wese uje gukurikirana urubanza. Biteganyijwe ko azafasha kugabanya ibikorwa bishobora guteza akajagari cyangwa guhungabanya ituze rikenewe mu mikorere y’inkiko.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubucamanza busaba abantu bose bazajya basura inkiko kubahiriza aya mabwiriza mashya kugira ngo ubutabera bukomeze gutangwa mu buryo bwubahiriza amategeko, uburenganzira bwa muntu n’indangagaciro z’urwego rw’ubutabera.