Rayon Sports ishobora gukorera umwiherero i Gicumbi
Stade ya Gicumbi yaravuguruwe
Ikipe ya Rayon Sports FC ishobora gukorera umwiherero mu Karere ka Gicumbi mu gihe yitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026-2027, nk’uko amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026 abigaragaza.
Amakuru agera kuri Igicumbi News aturuka mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gicumbi avuga ko Rayon Sports yagaragaje ubushake bwo gukoresha ibikorwa byo kwitegura shampiyona n’andi marushanwa ateganyijwe mu mwaka utaha muri aka karere, igakorera imyitozo kuri sitade ya Gicumbi, kandi n’ibaruwa yamaze kugera ku buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi.
Bivugwa ko kimwe mu byatumye iyi kipe yifuza gukorera umwiherero i Gicumbi ari ikirere cy’aho cyiza n’imiterere n’ubwiza bwa Stade ya Gicumbi, ikomeje kuvugururwa no kunozwa ku buryo ishobora kuba imwe muri stade zigezweho mu Rwanda mu gihe ibikorwa byose bizaba byarangiye.
Aya makuru kandi agaragaza ko Rayon Sports ishobora gukoresha Gicumbi nk’ahantu ho kwitegurira amarushanwa atandukanye harimo shampiyona y’u Rwanda, amarushanwa ya CECAFA ndetse n’imikino nyafurika biteganyijwe ko iyi kipe izitabira mu mwaka utaha w’imikino.
Nubwo amakuru akomeje kuvugwa, kugeza ubu nta tangazo riratangazwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Igicumbi News yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, kugira ngo agire icyo avuga kuri aya makuru, arayemeza avuga ko bamaze kwakira ubusabe bwa Rayon Sports. Yagize ati: “Twamaze kwakira ubusabe bw’Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwo gukorera umwiherero iwacu i Gicumbi….Ibyiza biri imbere, aya mahirwe n’andi agenda aza, adusange twiteguye”.
Biteganyijwe ko Kuri uyu wa Kane Tariki ya 10 Kamena 2026, aribwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, buraha Rayon Sports igisubizo ku busabe batanze, Kandi amahirwe menshi aragaragaza ko bazemererwa guhabwa ikibuga.
Iyi ni inkuru nziza ku bakunzi b’umupira w’amaguru bo mu Karere ka Gicumbi no mu turere duturanye, kuko bizatanga amahirwe yo kubona imwe mu makipe akunzwe cyane mu Rwanda ikorera imyitozo hafi yabo.
Rayon Sports muri iki gihe iri mu makipe akomeje kuvugwa cyane ku isoko ry’abakinnyi, aho iri gushaka kongeramo imbaraga mu rwego rwo kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu no ku rwego rw’akarere ndetse n’umugabane wa Afurika.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
