AMAFOTO-Gicumbi: Imyiteguro yo gufungura umupaka wa Gatuna irarimbanyije

Hakurya ni muri Uganda barimo kubaka kaburimbo(Photo:Igicumbi News)

Kuri iki cyumweru Tariki ya 30 Mutarama 2022 umunyamakuru wa Igicumbi News yiriwe ku umupaka wa Gatuna areba uko imyiteguro yo gufungura umupaka irimo kugenda.

Ni nyuma yuko mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama, Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda itangaje ko umupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungura Tariki 31 Mutarama 2022 aho wari umaze imyaka irenga itatu ufunzwe bitewe n’agatotsi kari kaje hagati y’ibihugu byombi.

Kuri iki cyumweru Imyiteguro yo gufungura umupaka irarimbanyije, ukinjira mu mupaka ku uruhande rw’u Rwanda ubona amahema yashinzwe azakorerwamo umuhango wo kongera kuwufungura hakaba hari n’andi azapimirwamo Coronavirus.

Nk’ibisanzwe ntarujya n’uruza ruhari,  twatambutse tureba hakurya ku uruhande rwa Uganda dusanga barimo gusiza umihanda bigaragara ko na bo bashaka gushyiramo Kaburimbo nubwo utubatswe kuburyo bugezweho ugereranyije n’uw’u Rwanda.

Bamwe mu baturage baturiye umupaka k’uruhande rw’u Rwanda babwiye Igicumbi News ko bishimiye ifungurwa ry’umupaka kuko bari bakumbuye abavandimwe ndetse n’imiryango ya bo iba muri Uganda ndetse hakaba hari n’imitungo yabo bashaka kugaruza. 

Bakomeza bavuga ko bigiye kongera koroshya ubuhahirane kuko ibintu ku isoko birimo amavuta n’amasabune byari byarahenze.

Muhawenimana Assoumpta ni umwe mubacururiza mu isoko rya Gatuna yabwiye Igicumbi News ati: “Kagame oye! Kagame oye!, Turashimira Muzehe wacu ko yongeye gufungura umupaka, twari dukumbuye inshuti n’abavandimwe bacu ndetse tugiye kongera guhahirana n’abavandimwe, ibicuruzwa ducuruza hano bimwe byari byarahenze nubwo Leta hari ibyo yari yaratwegereje ku giciro gito”.

Amakuru Igicumbi News imenye muri iri joro avuga ko hamaze kuba inama y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu Mudugudu wa Gatuna aho bababwiye ko munsi w’ejo hazatangira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa gusa bo bakazemererwa kwambuka umupaka nyuma kugirango hatavuka akavuyo.

Bamwe bo mu nzego z’ubuzima bamaze kuganira na Igicumbi News batubwiye ko bamaze guhabwa amabwiriza avuga ko hagomba kwambuka umuntu wikingije kuburyo bwuzuye kandi wanapimwe Coronavirus.

K’Uruhande rw’U Rwanda hashinzwe amahema yo kwizihirizamo ‘ibirori byo kongera gufungura umupaka(Photo:Igicumbi News)
Umupaka wa Gatuna k’uruhande rw’u Rwanda urakeye wafunzwe hamaze kuvugururwa(Photo:Igicumbi News)
Imyiteguro irarimbanyije(Photo:Igicumbi News)

BIZIMANA Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: