Agaciro k’imitungo Robert Mugabe yasize kamenyekanye

Bona Chikowore umukobwa  wa Robert Mugabe yagaragarije urukiko rw’ikirenga imitungo se yasize,n’imitungo irimo imodoka zigera ku 10, miliyoni 10 z’amadorari y’Amerika ,imirima ibiri ndetse n’amazu abiri.
Aya mafaranga agera kuri miliyoni 10 z’amadorari y’Amerika yari abitse muri Banki zo hanze zikorera muri Zimbabwe,naho imirima ye yo aherereye mu gake avukamo ka Zvimba, ni mu gihe n’amazu abiri yasize imwe yubatse mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare indi ikaba yubatse mu gake avukamo ka Zvimba.
Iyi mitungo ya Mugabe yashizwe ahagaragara n’umukobwa we ubwo yajyaga mu rukiko kuburana n’abavandimwe be kubera kutumvikana ku mitungo basigiwe na se .
Mugabe yayoboye Zimbabwe yigobotoye ubukoroni bw’Abongereza kuva mu 1980 kugeza akuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2017.
Robert Mugabe yitabye Imana tariki 6 Nzeri 2019 apfira muri Singapore aho yari yajyiye kwivuriza, Mugabe yitabye Imana afite imyaka 96 y’amavuko.
Umukambwe Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe mu gihe kingana n’imyaka 37 nyuma aza gukurwaho n’igisikare cya Zimbabwe asimburwa na Emmernson Mnagangwa.
Ibihe bya Robert Mugabe ayobora Zimbabwe byaranzwe n’inzara ndetse n’ibura ry’akazi,kugeza magingo aya iki gihugu cyugarijwe n’inzara nkuko bigaragazwa na Banki y’isi ko abagerenga miliyoni 5 bugarijwe n’ubukene bukabije muri uyu mwaka.