Abanyamakuru 2 Hitimana Claude ‘Hit’ na Ishimwe Adelaide ‘Ida’ bashyize hanze itariki bazakoreraho ubukwe

Screenshot_20260703-153303

Umunyamakuru w’imikino akaba n’Umuyobozi wa Radio kuri Radio/TV10, Hitimana Claude, uzwi cyane nka “Hit”, n’umunyamakuru Ishimwe Adelaide, uzwi nka “Ida”, bagiye kurushinga, aho ubukwe bwabo buteganyijwe kuba ku wa 5 Nzeri 2026.

Amakuru yizewe Igicumbi News yamenye kandi ikabona kopi y’ubutumire (Save the Date) agaragaza ko aba bombi bazasezerana ku wa 05 Nzeri 2026. Kuri ubwo butumire handitseho amazina yabo yombi, Adelaide (Ida) & J. Claude (Hit), ndetse hariho itariki y’umunsi bazakoreraho ubukwe bwabo.

Iyi nkuru ije nyuma y’iminsi micye hagaragaye impinduka mu rugendo rw’umwuga rwa Ishimwe Adelaide, wari umaze imyaka ine akorera Radio/TV10.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu minsi ibiri ishize, Ida yasezeye ku kazi yari amaze imyaka ine akora muri icyo kigo cy’itangazamakuru, agaragaza ko asoje icyiciro cyamubereye ingirakamaro.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka ine idasanzwe, uyu munsi ndangije igice kitazibagirana mu rugendo rwanjye. Murakoze Radio/TV10 ku bihe byiza, amasomo y’ingirakamaro ni abantu nzahora nshimira. Nzahora ntewe ishema n’uru rugendo kandi nishimiye ibishya Imana integurira ahazaza.”

Nubwo atatangaje impamvu yo kuva kuri Radio/TV10 cyangwa aho azakomereza ibikorwa bye, amagambo ye yasize agaragaza ko yiteguye gutangira indi ntambwe nshya mu buzima bwe.

Hitimana Claude na Ishimwe Adelaide bombi bazwi mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda. Hit ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kinini bakora ibiganiro by’imikino ndetse anayobora Radio 10 ya Tele 10 Group, mu gihe Ida na we yamenyekanye nk’umunyamakuru wagaragaraga mu biganiro bitandukanye by’imikino mbere yo gusezera kuri iki gitangazamakuru.

Kugeza ubu, aba bombi ntibaratangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye ku myiteguro y’ubukwe bwabo, icyakora ubutumire Igicumbi News ifitiye kopi bugaragaza ko umuhango uzaba ku wa 5 Nzeri 2026.