Niger: Leta yatangiye guta muri yombi abakekwaho kuryamana bahuje ibitsina nyuma y’itegeko rishya ribihana
Abantu nibura 16 bamaze gutabwa muri yombi muri Niger nyuma y’uko igihugu gitangiye gushyira mu bikorwa itegeko rishya rihana imibonano mpuzabitsina ikorwa hagati y’abahuje ibitsina. Iri tegeko ryahinduye amategeko yari asanzwe akurikizwa muri iki gihugu, aho mbere ibikorwa nk’ibi bitafatwaga nk’ibyaha.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubutabera muri Niger agaragaza ko abafashwe barimo abakozi ba gasutamo, abapolisi ndetse n’abasivili. Iperereza n’ibikorwa byo gushakisha abandi bakekwaho gukora ibyaha bivugwa muri iri tegeko biracyakomeje mu bice bitandukanye by’igihugu.
Itegeko rishya riteganya ko umuntu uzahamwa no kugirana imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina ashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, akanacibwa ihazabu y’amafaranga menshi.
Si ibyo gusa, kuko rinateganya ibihano bikomeye ku bashaka cyangwa basezerana bashyingiranwe bahuje ibitsina. Mu gihe byagaragara ko habayeho ishyingiranwa nk’iryo, abaryozwa icyo cyaha bashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka 20.
Nanone kandi, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+) ashobora guhanishwa ihazabu ikomeye mu gihe yaba akora ibikorwa binyuranyije n’iri tegeko.
Iyi mpinduka mu mategeko yateje impaka mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Hari abashyigikira ko igamije kurengera indangagaciro n’umuco w’igihugu, mu gihe abandi, by’umwihariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko ishobora kugira ingaruka ku burenganzira bw’abaturage bamwe no ku bwisanzure bwo kwishyira hamwe.
Niger cyari kimwe mu bihugu byo muri Afurika bitari byaragize amategeko ahana abantu bazira kugirana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje ibitsina. Iri tegeko rishya rero risobanuye impinduka ikomeye muri politiki n’amategeko y’iki gihugu ku birebana n’iki kibazo.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Niger ntiburatangaza umubare nyawo w’abamaze gufatwa cyangwa igihe ibikorwa byo guta muri yombi bizasorezwa. Icyakora, amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera agaragaza ko ibikorwa byo gukurikirana abakekwaho kurenga kuri iri tegeko bikomeje.
