Twirwaneho/M23 batangaje ko bongeye gufata agace ka Point-Zéro muri Fizi

93585

Ihuriro ry’imitwe ya Twirwaneho na M23 ryatangaje ko ryongeye kugenzura agace ka Point-Zéro, kamwe mu duce dufatwa nk’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare mu misozi miremire ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Byatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, nyuma y’uko umuvugizi wa MRDP-Twirwaneho mu bya gisirikare, Colonel Rugabo Fidèle, atangaje ko ingabo z’uyu mutwe zifatanyije na M23 zakoze operasiyo yabasubije Point-Zéro n’utundi duce duturanye nayo.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Colonel Rugabo yavuze ko operasiyo yarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko Point-Zéro iri mu duce twafashwe hamwe na Baruta, Kalonge, Bicumbi na Rubemba.

Colonel Rugabo yagize ati: “Amateka yongeye kwisubiramo. Point zéro, Baruta, kalonge, bicumbi na Rubemba zose zirafashwe muri aya masaha ya 02:35 Am. Adui arahonongeye mu mutambara. Imana ishyirwe hejuru na MRDP/M23. Tuzarutsindana ishema”.

Yongeyeho ko nyuma y’imirwano, ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ya RDC, zirimo FARDC, FDNB, FDLR n’imitwe ya Wazalendo, ryasubiye inyuma rikava muri ibyo bice.

Point-Zéro ni ahantu hifite agaciro gakomeye mu bya gisirikare

Point-Zéro iherereye mu misozi miremire ya Fizi, hafi y’uduce twa Minembwe, Mikenke, Kipupu, Miki na Mwenga. Mu isesengura ry’abakurikirana ibya gisirikare muri aka karere, aka gace gafatwa nk’inzira y’ingenzi ihuza ibice byinshi byo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.

Kugenzura Point-Zéro bivugwa ko biha uruhande ruhafite ubushobozi bwo kugenzura ingendo zihuza Minembwe n’utundi duce duturanye, bikaba bishobora kugira ingaruka ku buryo ingabo n’ibikoresho byinjira cyangwa bisohoka muri ako gace.

Hari kandi abasesenguzi bagaragaza ko uburyo ako gace gaherereye butuma gafasha gukurikirana ibikorwa byo mu misozi ikikije Minembwe, harimo ibice byo Kwa Mulima, Lusuku, Kanguli na Nakiele.

Impamvu aka gace kavugwa cyane

Uretse agaciro k’igisirikare, Point-Zéro inazwi nk’agace kariho ibikorwa remezo by’itumanaho bifasha abaturage n’abakora ibikorwa bitandukanye mu misozi miremire ya Minembwe n’ibice biyikikije.

Abatuye muri ako karere bavuga ko umuyoboro w’itumanaho ugira uruhare mu itumanaho hagati y’ibice byinshi byo muri Fizi na Minembwe, ari na byo bituma impande zihanganye zikomeza guhatanira kukagenzura.

Umutekano ukomeje kuba mubi muri Fizi

Imirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo iri mu rwego rw’intambara zimaze imyaka myinshi zibasiye Uburasirazuba bwa RDC. Abaturage bo muri utu duce bakomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke zirimo kwimurwa mu byabo, guhungira ahandi ndetse n’ihungabana ry’ibikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi n’ubuzima bwa buri munsi.