Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda yasuye Akarere ka Gicumbi, agaragarizwa amahirwe y’ishoramari ahari
Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, HE Khalid Musa Dafala, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Gicumbi, aho yaganiriye n’ubuyobozi bw’akarere ku mahirwe y’ishoramari, ubufatanye mu bukungu ndetse n’iterambere rya siporo hagati ya Sudani n’aka karere.
Uru ruzinduko rwabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Gicumbi, yakirwa n’Umuyobozi w’Akarere, Nzabonimpa Emmanuel, ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda na RDF.
Mu biganiro impande zombi zagiranye, ubuyobozi bw’Akarere bwasobanuriye Ambasaderi Dafala imiterere ya Gicumbi, aho akarere gaherereye, ibikorwa remezo bimaze kuhagezwa n’amahirwe y’ishoramari aboneka mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo, siporo n’ubucuruzi.
Ambasaderi wa Sudani yavuze ko yashimishijwe n’uburyo yakiriwe ndetse n’ibyo yeretswe mu Karere ka Gicumbi, agaragaza ko aka karere gafite amahirwe ashobora gukurura abashoramari bo muri Sudani.
Yavuze ko ikintu cyamushimishije cyane ari ikirere cya Gicumbi, avuga ko gishobora kubera ahantu heza amakipe akomeye yo muri Sudani yakorera imyiteguro y’amarushanwa.
Yagize ati: “Twakiriwe neza kandi twasobanuriwe amahirwe menshi y’ishoramari ari muri Gicumbi. Ikindi cyanshimishije ni ikirere cyaho. Ndatekereza ko amakipe yacu ashobora kujya aza gukorera imyitozo n’umwiherero muri aka karere mbere y’amarushanwa.”
Yongeyeho ko azaganira n’ubuyobozi bw’amakipe akomeye yo muri Sudani, harimo Al Hilal SC na Al Merrikh SC, kugira ngo harebwe uburyo yazajya akorera imyiteguro yayo i Gicumbi, cyane cyane mbere y’amarushanwa ya Shampiyona y’u Rwanda ndetse no muri Afurika.
Gicumbi yiteze kungukira ku bashoramari bo muri Sudani
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka ubufatanye hagati y’aka karere na Sudani.
Yasobanuye ko hari gahunda yo gukomeza kwakira abashoramari bo muri icyo gihugu, cyane cyane ko bamwe muri bo basanzwe bafite ibikorwa bikorera muri Gicumbi.
Ati: “Twamugaragarije amahirwe yose y’ishoramari dufite, haba mu nganda, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ibindi bikorwa by’iterambere. Twizeye ko uru ruzinduko ruzafasha kuzana abandi bashoramari benshi baturuka muri Sudani.”
Yongeyeho ko uruganda rwa PEMBE, rutunganya ifarini, ari rumwe mu bikorwa by’ishoramari bifitanye isano n’abafatanyabikorwa bakomoka muri Sudani, bikaba ari urugero rwiza rw’ubufatanye bushobora kurushaho kwaguka.
Siporo ishobora kuba umuyoboro mushya w’ubufatanye
Mu byaganiriweho harimo no guteza imbere ubufatanye mu rwego rwa siporo.
Niba ibiganiro bizatanga umusaruro, amakipe ya Al Hilal SC na Al Merrikh SC ashobora kujya ahitamo Gicumbi nk’ahantu ho gukorera imyitozo no gutegura amarushanwa.
Ibi byafasha kuzamura ibikorwa bya siporo muri aka karere, bikinjiriza ubukerarugendo ndetse bigatanga amahirwe ku mahoteli, ubwikorezi n’izindi serivisi zakira abashyitsi.
Hari kandi gahunda yo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi mu bikorwa bifasha urubyiruko n’iterambere rya siporo.
Gicumbi ikomeje kwigaragaza nk’ahantu heza ho gushora imari
Mu myaka ishize, Akarere ka Gicumbi kagiye gashyira imbere gushaka abashoramari bashya binyuze mu kumenyekanisha amahirwe gafite.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kuba gafite ikirere gikonje, ubutaka bwera, ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera ndetse n’umwanya uhagije wo kubakaho inganda, biri mu bikurura abashoramari b’imbere mu gihugu n’abaturuka hanze.
Uru ruzinduko rwa Ambasaderi wa Sudani rufatwa nk’indi ntambwe ishobora gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Sudani, cyane cyane mu nzego z’ubukungu, ishoramari na siporo.
Kugeza ubu, imibare itangazwa n’inzego zibishinzwe igaragaza ko mu Rwanda habarizwa Abanyasudani barenga ibihumbi bitanu. Muri bo harimo abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza, ndetse n’abakora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’ishoramari, ibintu bikomeje guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.
Emmanuel Niyonizera/Igicumbi NewsÂ
