Walikale: M23 yarashe Drones ku birindiro bya Wazalendo ziriruka zirahunga

Walikale sur la carte

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi, ituze ryongera kugaruka buhoro buhoro mu midugudu ya Mpety na Mindjendje yo muri lokalite ya Banakindi, mu groupement ya Kisimba, teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’umugoroba waranzwe n’ubwoba bwinshi mu baturage.

Amakuru ikinyamakuru Acutualite cyo muri Congo Kinshasa gikura mu buyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uwo mwuka mubi watewe n’uko abarwanyi ba Wazalendo bavuye mu mudugudu wa Luola, ufatwa nk’ahantu h’ingenzi mu rwego rw’umutekano kuko uzengurutse agace ka Pinga.

Ayo makuru akomeza avuga ko abarwanyi ba Wazalendo basize ibyo birindiro nyuma y’ibitero bya drones bashinja AFC/M23. Izo drones ngo zaturutse mu gace ka Ihula zigamije kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za leta n’abo bafatanyije barimo Wazalendo muri icyo gice cya teritwari ya Walikale.

Abaturage benshi bo muri Mpety na Mindjendje bahungiye Pinga. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa groupement ya Kisimba yavuze ko ibintu byaje gusubira mu buryo nyuma y’uko abarwanyi ba Wazalendo bongeye koherezwa i Luola.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ibikorwa by’ubukungu n’imibereho byongeye gutangira buhoro buhoro muri iyo midugudu yombi, nubwo abaturage bagikomeje kugira impungenge z’uko umutekano ushobora kongera kuzamba.

Iyi mpuruza nshya irongera kugaragaza ko umutekano muri aka karere ka Walikale ugikomeje kuba muke, aho hakunze kubera imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za leta zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo ndetse na FDLR.