Igisubizo cy’Umujyi wa Kigali ku banyerondo bagaragaye bakubita umuzunguzayi

Screenshot_20260516-122419

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho yagaragazaga umugore ukora ubucuruzi bw’ubuzunguzayi akururwa akanakubitwa n’abantu bivugwa ko ari abanyerondo, mu muhanda wo mu Mujyi wa Kigali.

Aya mashusho yakwirakwiye ku buryo bwihuse, atuma abaturage benshi bayavugaho, bamwe bagaragaza impungenge ku buryo uwo mugore yafashwemo, mu gihe abandi bibazaga ku mategeko agenga ibikorwa by’abanyerondo n’imyitwarire yabo mu kurwanya ubucuruzi bw’akajagari.

Nyuma y’iyo myitwarire yagaragaye muri ayo mashusho, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahise butangaza ko ibyo abo banyerondo bakoze bitemewe, kandi ko byamaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bikorweho iperereza.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, abicishije kuri X yatangaje ko iyo myitwarire itari mu ndangagaciro z’umutekano n’imiyoborere y’Umujyi wa Kigali, ashimangira ko gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana n’ubucuruzi butemewe bidashobora kwihanganirwa.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Turabamenyesha ko ibi byashyikirijwe inzego bireba kugira ngo bikurikiranwe. Imyitwarire nk’iyi ntabwo yemewe na mba muri #KigaliYacu.”

Yakomeje avuga ko nubwo abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’umutekano, kutayubahiriza bikaba ari icyaha giteganywa n’amategeko y’u Rwanda, ibyo bidatanga uburenganzira ku muntu uwo ari we wese bwo guhohotera abaturage.

Yagize ati: “Nubwo kandi ubucuruzi bw’akajagari butemewe, gukoresha ingufu z’umurengera mu kuburwanya na byo ntibyemewe kandi ntibishobora kwihanganirwa.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yagaragaje ko iperereza ryatangiye kandi ko hazafatwa ibyemezo bikomeye hashingiwe ku bizava mu iperereza ririmo gukorwa. Ati: “Buri wese agomba kubahiriza amategeko. Hazafatwa ibihano hashingiwe ku bizava mu iperereza ririmo gukorwa.”

Abaturage basabye ko hakazwa ubugenzuzi ku banyerondo

Nyuma y’iki gikorwa cyafashwe amashusho, bamwe mu baturage bagaragaje ko hakwiye kongerwa ubugenzuzi ku mikorere y’abanyerondo, kugira ngo hatagira uwitwaza ko arimo kurinda umutekano ngo akoreshe imbaraga z’umurengera cyangwa asuzugure uburenganzira bwa muntu.

Hari abagaragaje ko ubucuruzi bw’akajagari ari ikibazo gikomeje kugaragara mu Mujyi wa Kigali, ariko bagasaba ko burwanywa mu buryo bubahiriza amategeko, hatabayeho guhohotera abantu, cyane cyane abagore n’urubyiruko bakunze kwibasirwa.

Umujyi wa Kigali wibukije abaturage kubahiriza amategeko

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abaturage ko ubucuruzi bwo ku mihanda butemewe, kandi ko ababukora bagomba kubahiriza amabwiriza abahagarika.

Gusa, bwashimangiye ko n’ababaha amabwiriza bagomba kuyatanga mu buryo bwubahiriza amategeko, nta gutoteza cyangwa gukoresha imbaraga z’umurengera.

Iki kibazo kibaye mu gihe Umujyi wa Kigali umaze igihe ushyira imbaraga mu gukumira ubucuruzi bw’akajagari no kurushaho gutunganya isuku n’imitunganyirize y’umurwa mukuru.

Iperereza rirakomeje

Kugeza ubu, ntiharamenyekana imyanzuro y’iperereza ryatangiye, ariko Umujyi wa Kigali watangaje ko uzamenyesha abaturage ibyemezo bizafatwa nyuma y’uko iperereza rirangiye.

Abaturage benshi bakomeje gusaba ko ubutabera bukora akazi kabwo, kandi ko uwaba yararenze ku mategeko, yaba umuzunguzayi cyangwa ushinzwe umutekano, agahanwa hakurikijwe amategeko y’igihugu.