Gakenke: Umunyeshuri yateruye urukwi ari ku ishuri ruramugwira ahita apfa
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026 ni bwo umwana w’umunyeshuri w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri Ecole Primaire Murandi mu Murenge wa Gashenyi yagwiriwe n’urukwi ubwo we na bagenzi be barimo baruterura ku ishuri.
Amakuru y’ibanze umunyamakuru wa Igicumbi News yamenye avuga ko uyu mwana amaze kugwirwa n’urukwi yabanje gusubira ku ishuri akiga, ariko nyuma aza kumererwa nabi, bituma ajyanwa kwa muganga, ari na ho yaje kwitaba Imana.
Mu kiganiro Igicumbi News yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukamana Vestine, yemeje aya makuru. Ati: “Abana bagiye ku ishuri hari inkwi, barababwira ngo baziterure. Ikigaragara rero ni impanuka yabaye barimo kuziterura, ariko kandi na none ntabwo twari twemeza niba umwana yishwe n’iriya mpanuka igendanye n’icyo gikorwa bari barimo. Gusa uyu munsi ni bwo twagiye kumupimisha kugira ngo harebwe niba nta yindi ndwara yari afite cyangwa se niba ari impanuka y’urwo rukwi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke kandi yihanganishije umuryango w’uyu mwana wabuze ubuzima. Ati:”Ababyeyi b’uyu mwana turabihanganishije kuko birababaje kuba wohereje umwana ku ishuri ukumva inkuru nk’iyi. Ariko natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ibigo by’amashuri, iyo umwana yaje kwiga ntabwo aba yaje gukora imirimo y’amaboko, keretse ari amasaha yabugenewe cyangwa ari igihe cy’umuganda. Niba umwana yagiye kwiga, yige, hanyuma igihe cyo gutaha atahe mu muryango ameze neza.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane niba nta bundi burwayi yari afite cyangwa niba iyi mpanuka yaba ari yo yabaye imbarutso yo kwitaba Imana.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News.
