Intumwa z’Amerika na M23 bagiranye ibiganiro byabereye mu Rwanda

Screenshot_20260528-151834

Mu gihe ibiganiro bigamije gushaka umuti w’intambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kugorana, intumwa ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Busuwisi zongeye kugirira uruzinduko muri aka karere kugira ngo zisuzume aho gahunda y’amahoro igeze hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23.

Kwamamaza uru rwego rw’ubuhuza byongeye gufata indi ntera nyuma y’inama yabereye mu Busuwisi hagati muri Mata 2026 itatanze umusaruro wari witezwe. Amakuru dukesha RFI avuga ko mu cyumweru gishize intumwa z’Abanyamerika n’Abasuwisi zabanje kugirira uruzinduko i Kinshasa baganira  n’abahagarariye Leta ya RDC mu mishyikirano, hagamijwe kureba uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano abiri yasinyiwe i Doha muri Qatar.

Aya masezerano yari agamije guteza imbere agahenge no kubaka icyizere hagati y’impande zihanganye, ariko kugeza ubu ibintu ntibiragenda neza nk’uko byari byitezwe. Hari ibibazo bikomeje kugarukwaho birimo kutubahiriza ihagarikwa ry’imirwano ndetse no kutarekura imfungwa nk’uko byari byaremejwe mu biganiro.

Nyuma y’ibiganiro byabereye i Kinshasa, intumwa z’u Busuwisi zari ziteganyijwe gukomereza urugendo i Goma, umwe mu mijyi iri mu maboko ya AFC/M23 kuva mu ntangiriro za 2025. Icyakora, amakuru aturuka mu bahafi yemeza ko kubera impungenge z’indwara ya Ebola, abo bahagarariye u Busuwisi n’Amerika bahise baguma i Gisenyi mu Rwanda aho kwinjira muri Congo.

Inkuru ya RFI ikomeza ivuga ko Abahagarariye AFC/M23 ni bo bambutse umupaka bajya mu Rwanda, mu karere ka Rubavu, maze habaho ibiganiro byamaze iminsi ibiri kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Gicurasi 2026.

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi iyi dosiye avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri gushyira imbaraga mu gushaka ko u Busuwisi bwagira uruhare runini muri ubu buhuza, cyane cyane mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa RDC.

Ikibazo cya Rubaya kiri mu byibanzweho

Kimwe mu bibazo byibanzweho muri ibi biganiro ni icy’ikirombe cya Rubaya giherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iki gice kizwiho kugira umutungo kamere mwinshi cyane, cyane cyane amabuye y’agaciro akoreshwa mu ikoranabuhanga rigezweho.

Amakuru atandukanye avuga ko Leta ya Amerika ishishikajwe cyane n’iki kirombe nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucukuzi yasinye na Leta ya Congo umwaka ushize.

Ku ruhande rwa AFC/M23, na bo bigeze gutangaza ko biteguye kugirana ibiganiro bitaziguye na Washington ku bijyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’iki kirombe cya Rubaya.

Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, no ku rugamba ibintu ntibirahinduka. Mu minsi ishize, agace ka Rubaya kagabweho ibitero n’ingabo za Leta ya Congo bifashishije abasirikare bari ku butaka ndetse na drones zo mu kirere. Hari amakuru avuga ko ibyo bitero byahitanye abasivili ndetse bikanangiza ibikorwa remezo n’imitungo y’abaturage.

Intambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo

Uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro myinshi kuva mu myaka irenga 30 ishize. Aka karere gakungahaye ku mutungo kamere.

Muri Kamena 2025, Leta y’u Rwanda n’iya RDC zasinyanye amasezerano y’amahoro i Washington muri Amerika. Nyuma yaho, muri Nyakanga 2025, hasinywe andi masezerano y’amahame hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo i Doha muri Qatar agamije gushyiraho ihagarikwa rirambye ry’imirwano.

Nubwo ayo masezerano yasinywe, ibikorwa by’urugomo n’imirwano biracyakomeje mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo.