Vatican yavuze ku ifoto umukobwa yashyize kuri Instagram agaragaza bimwe mu bice by’umubiri we Papa Francis agakandaho Like

Vatican yavuze ko Papa Francis atari we wakanze like ku ifoto y’umunyamideli w’ikimero wo muri Brésil witwa Natalia Garibotto, isaba Instagram gutanga ibisobanuro birambuye kuri iki gikorwa.

Ku wa Gatatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hiriwe impagarara nyuma y’uko konti ya Instagram ya Papa Francis yakanze ahantu hagaragaza ko yakunze ifoto y’uyu mukobwa. Ni ibintu bidasanzwe, cyane ko uretse no kuba konti ya Papa itajya ipfa gukoreshwa ibintu nk’ibyo, nta n’umuntu n’umwe ikurikira.

Ibiro Ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika, CNA byatangaje ko kugeza uyu munsi hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze ngo konti ya Instagram ikande like ku ifoto y’uyu mukobwa kugeza uyu munsi ugaragaza ko byamushimishije cyane.

Umuvugizi wa Vatican yabwiye The Guardian ko mu busanzwe imbuga nkoranyambaga za Papa zigenzurwa n’itsinda ry’abantu batandukanye akemeza ko nta buryo bishoboka ko yaba ari Papa wakanze iriya ‘like’.

Ati “Kuba ‘like’ yaba yaravuye kuri Nyirubutungane byo dushobora kubikuramo, Instagram niyo ishobora kubitangaho ibisobanuro.”

Papa ni umwe mu bantu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga dore ko kuri Twitter akurikirwa n’abarenze miliyoni 18.

 

Vatican yavuze ko Papa atigeze akanda ‘like’ ku ifoto y’umukobwa w’ikimero, isaba ibisobanuro Instagram

@igicumbinews.co.rw