USA: Icyo abakunda gufora uzaba Perezida bavuga

Ku ifoto ni Umurima w’ibigori muri leta ya Indiana (ifoto yo mu bubiko -BBC)

Abatuye mu karere ka Vigo muri leta ya Indiana muri Amerika, bifitemo ikintu wakwita ko ari impano.

Usibye aho bahushije habiri, mu 1908 no mu 1952, ahandi hose umukandida batoye guhera mu mwaka wa 1888 ni we byarangiye atsindiye kuba perezida w’Amerika.

Ku bw’iyo mpamvu, uko abaturage b’aka karere batekereza muri iki gihe bishobora guha abatuye isi ishusho y’ibishobora kuva mu matora ya perezida w’Amerika yo ku itariki ya 3 y’ukwa 11.

Kuri Susan n’umugabo we Terry Hayhurst, guhinga mu murima wa hegitari zirenga 680 ntabwo byababujije gutembera mu bice bitandukanye by’isi.

Batembereye i Burayi mu rwego rw’akazi, banahakorera n’ibihuruko, ndetse n’umukobwa wabo Hayley yiga ibijyanye no kumurika imideli (fashion) i London mu Bwongereza.

Kandi iyo bigeze kuri politike, kuri bo Donald Trump ni ryo zina ryonyine muri uwo mujyi bavuga ko bazatora.

Terry ahinga ibigori na soya mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’aka karere atuyemo ka Vigo ndetse yoroye n’inka zibarirwa muri za mirongo.

Iyi leta atuyemo ya Indiana iri mu zohereza soya nyinshi mu mahanga, hafi kimwe cya kabiri cyayo cyoherezwa mu Bushinwa.

Intambara y’ubucuruzi hagati y’ubutegetsi bwa Trump n’ubutegetsi bw’Ubushinwa, yatumye kuva mu 2018 Ubushinwa nabwo bwihimura bwaka umusoro ungana na 33% kuri soya y’ubwoko butandukanye iva muri Amerika.

Ariko Terry, wize kuri Kaminuza ya Purdue, yemeza ko ubuhinzi bw’Amerika bwasohotse muri iyo ntambara y’ubucuruzi bukomeye kurushaho – ayo makimbirane yarahosheje n’umusoro uvanwaho.

Avuga ko Perezida Trump yakoze akazi keza cyane.

Ati: “Twe hano muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] twamaze igihe kirekire cyane twemera iby’ibi bihugu bindi. Ariko ntekereza ko ubu duhagaze neza kurushaho ku bijyanye n’umubano wacu n’Ubushinwa”.

“[Bwana Trump] agaragara nk’uhutiraho cyane n’udashyira mu gaciro na busa kandi ntekereza ko twese twakwifuje ko habaho ikinyabupfura kurushaho. Ariko nanone, wenda byashoboka ko ibyo ari byo ducyeneye muri iki gihe”.

Terry Hayhurst n'umugore we Susan mu murima wabo
Terry Hayhurst n’umugore we Susan mu mirima yabo

Akarere ka Vigo kifitemo ibindi bidasanzwe mu buryo gatoramo.

Nubwo mu matora y’ibanze yo mu 2016 Bwana Trump yatsinze muri ako karere bimworoheye nk’uhagarariye abarepubulikani, ku ruhande rw’abademokarate ho nta wahatsindiye mu buryo bugaragara.

Amajwi yasaranganyijwe hagati y’umukandida Hillary Clinton n’umukandida Bernie Sanders.

Ikindi kandi, hano muri aka karere akenshi ntibyoroshye kumenya niba ari ak’abarepubulikani cyangwa ari ak’abademokarate.

Abanyapolitike ba hano bakunze guhinduranya amashyaka kandi ntibigire ikibazo kinini biteza. Impamvu ni uko abatora bo muri aka karere bakunze guhitamo umuntu ku giti cye kurusha kugendera ku ishyaka arimo.

Ariko ibyavuye mu matora y’ibanze yo mu 2016 no mu 2018, bigaragaza ko ubu abantu bahatuye basigaye bahindura gacye ibijyanye n’amashyaka bayobotse.

Nko mu rugendo rw’iminota 15 n’imodoka uvuye mu murima wa Terry n’umugore we Susan, hari umujyi wa Terre Haute, utuwe n’abaturage bagera hafi ku 60,000. Urimo na gereza yo muri iyi leta ya Indiana.

Mu mezi ya vuba ashize, uyu mujyi wiyongereyemo ibikorwa by’ubujura. Hamwe mu hibwe ni mu nzu icururizwamo ibiribwa n’ibinyobwa byoroheje ya Delish Café.

Muri iyi Delish Café, mu kwezi kwa cyenda hibwe icyuma cyifashishwa mu kubara no kubika amafaranga (cash register) cyari cyaguzwe arenga $1,000 (arenga 980,000Frw).

Ariko iyo bigeze ku guhitamo abanyapolitike, Senka Delich, nyiri Delish Café, umwimerere ni wo aha agaciro kurusha ibijyanye no gucunga umutekano.

Yagize ati: “Trump si umunyapolitike; ntabwo ari umuntu w’ikinyabupfura. Avugisha ukuri. Avuga ibintu nawe wavuga cyangwa nanjye navuga iyo ndakaye”.

Senka Delich (ibumoso)
Senka Delich (ibumoso) avuga ko akunda ukuntu Trump akunda igihugu

Madamu Delich avuga ko yageze muri Amerika mu myaka 27 ishize avuye mu cyahoze ari Yugoslavia (Yougoslavie).

Hari nyuma yuko umugabo we yiciwe mu ntambara yo muri Bosnia.

Ubwo yageraga muri Amerika, avuga ko byabaye ngombwa ko ajya ahajugunywa imyanda (imicafu mu Kirundi) gutoragurayo imyenda yo kwambara we n’abana be b’abakobwa.

Nk’ikintu cy’ingenzi kurushaho, agira ati: “Trump akunda igihugu cye”.

Gukunda igihugu n’igifatwa nko gusobanukirwa n’ibijyanye n’ubushabitsi (business) kwa Perezida Trump, ni ibintu ahuriyeho na Madamu Delich.

Agira ati: “Nageze hano nta kintu na kimwe mfite; nta Cyongereza na gicye navugaga. Ariko ubu mfite ‘restaurants’ ebyiri ndetse n’iduka banyweramo ikawa [coffee shop]”.

“Nkora amasaha 16 muri 17 ku munsi; ndabikunda. Niba ushaka gukora, ushobora kubigeraho”.

“Iri ni ijuru”.

Iyi ni inkuru ya Stephen Starr, umunyamakuru wo muri Ireland, ubu uba muri leta ya Ohio guhera mu mwaka wa 2018.

@igicumbinews.co.rw