Urukiko rwakatiye Dr Kayumba Christopher igifungo cy’umwaka umwe

Dr Kayumba Christopher wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe nyuma y’uko urukiko rumuhamije ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

Yashinjwaga ko yatawe muri yombi ku wa 10 Ukuboza yasinze bikomeye ubwo yari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, avuga ko agiye kugishwanyaguza.

Ubwo Urukiko rwa Kicukiro rwumvaga impande zombi, Ubushinjacyaha bwavuze ko atari ubwa mbere yari atawe muri yombi yasinze, kuko hari n’ikindi gihe yigeze gutabwa muri yombi agerageza kurwanya abapolisi.

Mu iburanisha riheruka, umucamanza yabajije Kayumba ubushobozi afite bwo kuba yakwangiza ikibuga cy’indege, undi asubiza ko bidashoboka kuko ari umunyamakuru, ibyiyongera kuri ibyo akaba ari umwarimu wa Kaminuza ku buryo atabona ubwo bushobozi.

Kayumba yavuze ko izindi nshuro enye yatawe muri yombi, zose yabaga ari mu myiteguro yo kujya hanze, ndetse ko afite n’amatike y’indege abigaragaza. Ubushinjacyaha buvuga ko buri gihe Kayumba yabaga yasinze.

Kayumba yakomeje guhakana ibivugwa n’ubushinjacyaha avuga ko ahubwo yibaza uburyo buri gihe polisi yamenyaga ko afite urugendo kuko buri gihe bamutangiriraga kwa Lando, cyane ko ari ku muhanda uva iwe ujya ku kibuga cy’indege.

Mu isesengura ryakozwe n’urukiko, kuri uyu wa 29 Nyakanga rwatangaje umwanzuro wabwo bushingiye ku bwiregure bw’impande zombi, maze rutegeka ko Dr Kayumba afungwa umwaka umwe kubera ibyaha yakoreye ku Kibuga cy’indege. Bivuze ko asigaje amezi agera kuri ane muri gereza ugendeye ku gihe yari amaze afunzwe.

Dr Kayumba Christopher yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’itangazamakuru. Yari n’umuyobozi w’Ikinyamakuru The Chronicles giherutse guhagarika ibikorwa.

@igicumbinews.co.rw