Umwana w’imyaka 12 yananiwe kwakira Guma mu rugo ariyahura

Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko ukomoka muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyahuye, kubera kunanirwa kwakira gahunda yo kuguma yashyiriweho kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ku ya 17 Mata, umwana w’umuhungu witwa Hayden ukomoka muri Texas yapfiriye mu cyumba cye yiyahuye. Se witwa Brad Hunstable yavuze ko umwana we yagize ikibazo cyo kwakira ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19.

Ati “Umuhungu wanjye yapfuye azize coronavirus, ariko atari mu buryo mubitekerezamo.”

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi bibaye, Brad Hunstable yatanze ubuhamya ahishurira Televiziyo ya NBC ko umwana we yapfuye yiyahuye. Yavuze ko nta bindi bibazo by’agahinda gakabije, guhangayika cyangwa kwigunga yigeze agira mu buzima bwe. Cyakora ngo yiberaga ku ishuri ntiyigeze akunda kuba wenyine cyangwa kuba mu rugo.

Ati “Umuhungu wanjye yari kuba akiriho iyo ashobora kuguma mu ishuri. Ntiyakundaga kuba wenyine. Ntiyakundaga kuba mu rugo. ”

Ntabwo uwo mubyeyi yavuze uburyo umwana yiyahuyemo ariko yavuze ko ari amakuru yabagoye kuyakira ariko akaba yasanze ari ngombwa kubitangaza kugira ngo abantu babe hafi y’abana babo.

Mu buhamya bwe yavuze ko hari abo yigeze kumva bavuga ko ibihe bya Coronavirus ari ikiruhuko ku bana ariko ngo siko biri ahubwo bo bakomerewe kurushaho, kubera ko umwana hari ibyiyumviro aba afite kandi agaragaza mu buryo butandukanye butagishoboka muri iki gihe.

Ikindi cyashenguye uwo muryango ni uko witeguraga kwizihiza isabukuru y’imyaka 13 ya Hayden, mu minsi itatu.

Umubyeyi we wifuza gutangiza ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ikibazo umuhungu we yahuye nacyo, yavuze ko uko kuguma mu rugo byagoye abakuru, byarushijeho ku bato.

@igicumbinews.co.rw