Umukozi yashimuse umwana w’umukoresha we kubera kutamwishyura umushahara yakoreye

umugabo washimuse

Umugabo wo muri Malawi ari kumwe n'umwana yari yashimuse

Muri Zambia, umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi wari umaze iminsi itanu yarashimuswe n’umukozi wakoraga mu murima w’iwabo, yongeye kuboneka amahoro nyuma y’ubufatanye hagati ya Polisi ya Zambia n’iya Malawi mu gikorwa cyabereye hakurya y’umupaka.

Uyu mwana witwa Lenard Phiri atuye mu gace ka Chanyalumbwe, mu mudugudu wa Ackim Village, mu bwami bwa Chief Zumwanda, mu karere ka Lumezi. Yashimuswe mu gitondo cyo ku wa 19 Gicurasi 2026.

Biravugwa ko uwamushimuse ari Yohane Nkhoma, umugabo w’imyaka 27 ukomoka muri Malawi, wakoreraga se w’uyu mwana akazi ko mu murima amuhingira.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba bwa Zambia, Robertson Mweemba, yavuze ko se w’umwana, Webson Phiri w’imyaka 45, yahise ajya gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ya Lumezi nyuma yo kubura umwana we.

Uyu mubyeyi yabwiye Polisi ko uwo mukozi yafashe umwana agamije kwihorera kubera ko atari yarahembwe amafaranga y’umushahara we.

Nyuma yo kwakira ayo makuru, inzego z’umutekano za Zambia zatangiye iperereza zifatanyije na Polisi ya Malawi. Iperereza ryaje kugaragaza ko ukekwaho icyaha yari yihishe mu gace ka Malingunde, kari nko mu bilometero 30 uvuye mu murwa mukuru wa Malawi, Lilongwe.

Ku wa 24 Gicurasi 2026, abapolisi bo kuri Sitasiyo ya Lundazi bambutse umupaka bajya muri Malawi gukora igikorwa cyo gushakisha uwo mwana no guta muri yombi ukekwaho kumushimuta.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi cyarangiye Yohane Nkhoma afashwe, naho umwana Lenard Phiri aboneka ari muzima kandi nta kibazo gikomeye afite.

Uyu mwana yahise ashyikirizwa abapolisi ba Zambia bari kumwe na se, Webson Phiri, wari wajyanye nabo muri icyo gikorwa cyo gushaka umwana we.

Nyuma y’iminsi itanu yari amaze atazi irengero ry’umwana we, umuryango wa Phiri wongeye kumubona ndetse asubizwa iwe amahoro.

Nubwo ukekwaho icyaha yafashwe, aracyafungiye muri Malawi kuko atarahabwa uburenganzira bwo koherezwa muri Zambia kugira ngo abe ari ho akurikiranirwa.

Iyi nkuru yakanguye benshi mu karere ka Lumezi no mu bice byegereye umupaka wa Zambia na Malawi, aho abaturage benshi bagaragaje impungenge ku bibazo bishingiye ku makimbirane y’abakozi n’ababakoresha ashobora kuvamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.