Rurageretse hagati ya Perezida Museveni n’Umunyamakuru Andrew Mwenda

Screenshot_20260524-101026

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasohoye ubutumwa burebure kandi bukomeye asubiza umunyamakuru Andrew Mwenda nyuma y’ibitekerezo byavuzwe ko yamwise “umusaza utakibasha guca imanza neza” ndetse ngo ufite intege nke z’ubusaza.

Mu butumwa bwe, Museveni yavuze ko nubwo afite imyaka 82, agifite ubushobozi bwo kurwanira Uganda akoresheje “Bibiliya, imbunda ya AK-47 ndetse n’ikaramu.” Yavuze ko adatewe ubwoba n’abamunenga cyangwa abamushinja kunanirwa kuyobora igihugu.

Perezida Museveni yanenze cyane Andrew Mwenda, amushinja kutuzuza inshingano z’itangazamakuru kuko aho gukora inkuru zicukumbuye ku mishinga igihugu cyashyizemo imari, ahubwo ahitamo kuyinenga no kuyisebya ku mbuga nkoranyambaga.

Museveni yavuze ko Mwenda akwiye gusura ibikorwa by’abashoramari n’abashakashatsi bo muri Uganda aho kubita abanyamayeri cyangwa abatekamutwe. Yatanze urugero rwa Magoola ufite inganda muri Matugga na Kamuli, Ssenfuka uvugwaho kuvura abantu akoresheje ibyatsi gakondo, Tugume ufite uruganda muri Ntungamo ndetse na Professor Muranga ukora umushinga munini w’urutoki muri Bushenyi.

Yagarutse kandi ku ruganda rw’imodoka rwa Kiira Motors, avuga ko bamwe mu bantu bafite imyumvire ya gikoloni nka Mwenda barutinya kuko rugaragaza ubushobozi bwa Afurika bwo gukora ibikoresho byayo aho guhora itumiza ibintu hanze.

Museveni yavuze ko ikibazo gikomeye cya Afurika ari uko yohereza hanze ibikoresho by’ibanze bidatunganyijwe, bikagurwa ku giciro gito cyane. Yatanze urugero rwa zahabu yoherezwa ifite ubuziranenge bwa 84% ikagurishwa amadolari ibihumbi 60 by’Amadorali y’Amerika kuri kilo, nyamara iyo itunganijwe neza kugeza kuri 99.9% ishobora kugurishwa amadolari ibihumbi 168.

Yanagarutse ku ikawa, avuga ko ikilo cy’ikawa itunganyijwe neza ishobora kugurishwa hagati y’amadolari 25 na 40, mu gihe ikawa y’ibitumbwe itaragatunganywa igurishwa amadolari 2.5 gusa.

Perezida Museveni yavuze ko yafashe icyemezo cyo guhagarika kohereza hanze amabuye y’agaciro adatunganijwe, ndetse ko ubu muri Uganda hamaze kubakwa inganda 10 zitunganya zahabu. Yavuze ko ibyoherezwa hanze bya zahabu bigeze kuri miliyari 7.48 z’amadolari ya Amerika.

Yanashimangiye ko gahunda za Leta zigamije gufasha abaturage kubona igishoro zirimo gahunda ya PDM (Parish Development Model) zatanze umusaruro aho zakozwe neza. Museveni yavuze ko umusaruro w’ikawa wazamutse uva ku mifuka miliyoni 3 ukagera kuri miliyoni 8.8, bikinjiriza igihugu miliyari 2.4 z’amadolari y’Amerika.

Museveni yavuze ko akomeje kurwanira amahame arimo gukunda igihugu, Pan-Africanism, impinduka mu bukungu ndetse na demokarasi. Yavuze ko adashobora kunyeganyezwa n’abo yise abagambanyi cyangwa abakoreshwa n’amahanga.

Mu bice bikomeye by’ubutumwa bwe, Museveni yashinje Andrew Mwenda gushyira ibiganiro by’imbere muri Guverinoma ku mbuga nkoranyambaga agamije gutera ubwoba abafatanyabikorwa ba Uganda no kubangamira ubukungu bw’igihugu buri gukura ku kigero cya 6.3% buri mwaka.

Yibukije kandi ko Mwenda yigeze kuba mu bantu bashinjwa kubangamira umushinga w’amashanyarazi wa Bujagali mu 2003, ibintu byakurikiwe n’ikibazo cy’umuriro muke (load-shedding) muri Uganda mu myaka yakurikiyeho.

Museveni yavuze ko amagambo y’abamunenga adashobora guhungabanya urugendo rwe rwa politiki. Yanabwiye Abanya-Uganda kudaha agaciro abantu nka Andrew Mwenda, avuga ko bahora bashaka kubangamira iterambere ry’igihugu. Yatanze urugero rw’inganda z’amata, urutoki, imbuto, amavuta y’imikindo, ikawa ndetse n’inganda z’ibyuma, avuga ko zose zigeze kunengwa ariko zikaza gutanga umusaruro.

Museveni yavuze ko no mu gihe igihugu cyakora amakosa mu rugendo rwo kubaka inganda no guteza imbere ubukungu, byaba biruta gukomeza kuguma mu bukene n’ubukoloni bushya.

Yibukije amateka y’urugamba rwo gufata ikigo cya gisirikare cya Kabamba, avuga ko bagerageje inshuro ebyiri ntibabigereho ariko ku nshuro ya gatatu bakabigeraho. Yavuze ko gutsindwa umuntu akuramo amasomo ari imwe mu nzira ziganisha ku ntsinzi.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Museveni yakoresheje imvugo y’Abanyankore bavuga ngo “Siinga abarezi, siinga abarezi, tengerera, tengerera,” bisobanura gushishikariza umwana uri kwiga kugenda aho kumuca intege.

Yavuze ko umuntu uvuga ko umwana atazigera ahagarara aba ari “omwinazi,” cyangwa umuntu wifuriza abandi ibibi.

Museveni yasoreje ku ntero izwi mu rugamba rwa politiki igira iti “Aluta Continua, Victory is Certain,” bishatse kuvuga ko urugamba rukomeje kandi intsinzi ari ntakuka.