Umugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we ashingiye k’umushahara

Ronald Kavuma w’imyaka 37 wiyahuye(Photo:Internet)

Umugabo w’imyaka 37 wari utuye mu mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia, yiyahuye yimanitse mu mugozi arapfa. Ni nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bapfa ko umushahara ahembwa utagera mu rugo.



Nyakwigendera yitwaga  Ronald Kavuma, yiyahuye kuri uyu wa gatatu, Tariki 28 Ukuboza 2022, ahagana saa sita z’amanywa. Nkuko byatangajwe n’uwungirije umuvugizi wa Polisi Danny Mwale.

Mwale yavuze ko Polisi yatabajwe igasanga nyakwigendera aryamye hasi aziritse umugozi mu muhogo bikaba bikekwa ko ariwo yakoresheje yimanika.

Yakomeje avuga ko umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro kugirango ukorerwe isuzuma. Polisi ikaba yatangiye iperereza kugirango hamenyekane icyihishe inyuma y’uru rupfu.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: