Abantu 6 bapfiriye mu mpanuka ya Bus ya Volcano yagonganyemo n’indi Bus yo muri Kenya

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu batandatu bapfiriye mu mpanuka ya Bus ebyiri zagonganiye m’uburengerazuba bwa Uganda, mu rukerera two kuri uyu wa gatanu ahagana saa kumi.



Bus ya Volcano yo mu Rwanda ndetse na Bus ya Oxygen yo muri Kenya zagonganiye mu muhanda wa Ntungamo-Kabale, imbere ya Satellite Hotel mu birometero bibiri uvuye muri Centre y’Ubucuruzi ya Muhanga.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda birimo  Daily Monitor, avuga ko Polisi yatangaje ko hakomeretse abantu benshi kuburyo hari ubwoba bw’uko umubare w’abitaba Imana waza kwiyongera.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: