Padiri Désiré Joseph Rudakubana yitabye Imana azize urupfu rutunguranye
Diyosezi Gatolika ya Butare yatangaje urupfu rwa Padiri Désiré Joseph Rudakubana, witabye Imana ku wa 25 Kamena 2026, azize urupfu rutunguranye.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bwa Diyosezi Gatolika ya Butare ku wa 26 Kamena 2026, risinywe na Padiri Cyriaque Bizumuremyi, Umuyobozi w’Ibiro by’Ubunyamabanga (Chancellerie) bw’iyo diyosezi.
Mu butumwa bwayo, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, yavuze ko yakiranye agahinda gakomeye urupfu rwa Padiri Rudakubana.
Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, abapadiri bagenzi be, abasaseridoti, abiyeguriye Imana, abakristu ndetse n’inshuti zose za Padiri Rudakubana, asaba ko bakomeza kwifatanya muri ibi bihe by’icyunamo.
Diyosezi yavuze ko Padiri Rudakubana yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, ariko ntihatangajwe ibisobanuro birambuye ku cyamwishe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, ubuyobozi bwa Diyosezi bwatangaje ko gahunda zirambuye zijyanye no gusezera bwa nyuma kuri Padiri Rudakubana zizamenyeshwa mu yindi tangazo.
Ibi bivuze ko abakristu, inshuti n’abandi bifuzaga kumusezeraho basabwe gukomeza gukurikira amakuru azatangazwa na Diyosezi mu minsi iri imbere.
Musenyeri Ntagungira yasabye abakristu n’abandi bose bafite aho bahuriye na nyakwigendera gukomeza kwiringira Imana muri ibi bihe by’akababaro. Yashoje ubutumwa bwe agira ati:”Imana imuhe iruhuko ridashira.”
