Gicumbi: Abazituriwe inka muri Compassion RW0488 ADEPR KAGAMBA baravuga ko basezeye ubukene

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Gicumbi, bazituriwe inka n’abagenzi babo bari barorojwe n’umushinga  wa Compassion International  RW0488 ukorera muri ADEPR Kagamba, baravuga ko inka bahawe zigiye guhindura imibereho yabo.

Ubuzima bwiganjemo kubura ifumbire, ibikomoka ku nka nk’amata n’ibindi, nibyo bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’umurenge wa Nyamiyaga bavuga ko kubibona byabasabaga kubigura hakaba aho babibonaga bahenzwe abandi bakavuga ko abana babo kugirango babone amata byari ingume.

Mujawamariya Savella wahawe inka yabwiye Igicumbi News. Ati: “Twari turi abantu bahezeyo, ariko ubu nishimye kuba nahawe inka, Njyiye kujya nyitaho ubundi nanjye nzoroze abandi”.

Turatsinze Anastase aravuga ko inka yahawe izamufasha kwihutisha urugamba rwe rw’iterambere. Ati: “Ndumva nanjye iyi nka njyiye kuyorora nkaziturira mugenzi wanjye igakomeza kororoka nkazaguramo n’akarima ubundi nkazubaka n’inzu”.

Ku ruhande rw’abari basanganywe izi nka, bazituriye bagenzi babo babasabye nabo kuzifata neza kugirango bazaziturire abandi.

Yamuragiye Laurence wazituriye mugenzi we yabwiye Igicumbi  News. Ati: “Inka yarabyaye mbona amata Imana ishimwe, uwo nzituriye nawe azayifate neza”.

Ntawukekandubugingo Sarafina nawe wazituriye mugenzi we aravuga ko mu mwaka amaranye inka yamuhinduriye ubuzima, akishimira ko yazituriye mugenzi we.

“Mu mwaka maze norora inka, abana banyweye amata mbona ifumbire, ndishimira ko nzituriye mugenzi wanjye, ajye ayifata neza nkuko nabigenje kandi nanjye nzajya njya kumusura kugirango nkurikirane uko ayitaho”.

Pastor BYUKUSENGE Calixte, umushumba wa Paruwasi ya Giti,  wari uhagarariye umushumba w’ururembo rwa Gicumbi mu gikorwa cyo kuziturira inka abaturage, yavuze ko roho nzima itura mu mubiri muzima ariyo mpamvu bari gufasha abakrisito kuzamura imibereho yabo,ngo ni igikorwa bazakomeza gushakira abaterankunga.

KALISA Claudien umunyamabangwa Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, arashima ubufatanye bwa ADEPR mu iterambere ry’abaturage agasaba abarojwe inka ko zazababera imbarutso y’iterambere.

Ati: “Ni igikorwa cyiza cyane kuba aba abaturage borojwe, turabasaba rero kuzitaho bakazigaburira kugirango zizabateze imbere, icyo twabwira ADEPR Kagamba ni ugukomeza ibikorwa nk’ibi byiza biteza imbere abaturage”.

Inyana esheshatu nizo zazituriwe abaturage muri iki gikorwa, zikomoka ku nka 16 abaturage bari bahawe unwaka ushize mu kwezi kwa munani, hitezwe ko hazaziturwa izindi 13.

Umushinga wa Compassion International RW0488 ADEPR KAGAMBA uvuga ko koroza abagenerwabikorwa babo ari gahunda izakomeza kugeza aho buri wese azaba afite inka.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News