Umuhanzikazi Bwiza yakoze impanuka
Umuhanzi Bwiza yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo kutagaragara mu gitaramo cya Summer Country Tour 2026, aho yari ategerejwe n’abafana benshi ariko ntabashe kugera aho cyabereye kubera ko yakoze impanuka.
Abari bitabiriye icyo gitaramo batangajwe no kuba izina rye ryarahamagawe ngo aze ku rubyiniro, ariko iminota ikagenda ishira atagaragara. Nyuma y’igihe gito, abateguye igitaramo bahise bahamagara undi muhanzi, ibintu byatumye bamwe mu bafana bibaza icyabaye.
Nyuma y’amasaha make, Bwiza yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga asobanura icyatumye atabasha kwitabira igitaramo, avuga ko yagize impanuka akiri mu rugendo.
Yagize ati: “Mbikuye ku mutima, mbiseguyeho kuba ntabashije kubataramira nk’uko byari biteganyijwe. Ikibabaje ni uko nagize impanuka nkiri mu nzira njya aho igitaramo cyabereye, bituma bidashoboka ko ngera aho nagombaga kuririmbira.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko azi neza ko hari abakunzi be benshi bari bamutegereje, bityo ko na we yababajwe no kubura muri icyo gitaramo.
Yakomeje agira ati: “Nzi neza ko benshi muri mwe mwari mutegereje uko nari kwitwara kandi byambabaje cyane kuba ntarabashije kubana namwe.”
Yashimiye abafana anabasezeranya kuzabitura
Mu butumwa bwe, Bwiza yashimiye abakunzi be uburyo bakomeje kumushyigikira no kumugaragariza urukundo, abasaba kumwihanganira kubera ibyabaye.
Yavuze kandi ko afite gahunda yo kuzabitura mu kindi gitaramo. Yagize ati: “Ndabasezeranya ko nzabibishyura vuba, nkabataramira uko bikwiye. Mbere y’ibyo, ndabasaba gukomeza kwirinda no kugira umutekano. Ntegereje kuzongera kubonana namwe vuba cyane.”
Ibisobanuro bye byakurikiye amakuru yari yatangiye gukwirakwira
Mbere y’uko asohora ubu butumwa, ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze gukwirakwira amakuru atandukanye ku mpamvu yatumye ataririmba.
Hari abavugaga ko yaba yaranze kujya ku rubyiniro ku isaha yari yateganyijwe, ashaka kuririmba nyuma y’umuhanzi Kitoko, ibintu byavugwaga ko byatumye umwanya we urangira atigeze agaragara imbere y’abafana.
Icyakora, Bwiza yahakanye ayo makuru mu buryo buziguye, asobanura ko icyatumye ataboneka ari impanuka yagize akiri mu rugendo, atari icyemezo yafashe cyo kutaririmba.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku buryo iyo mpanuka yabaye cyangwa niba hari abantu bayikomerekeyemo. Gusa ubutumwa bwe bugaragaza ko ameze neza kugeza aho yabashije kuvugana n’abakunzi be.
Abakunzi b’umuziki bakomeje kwifuriza Bwiza gukira neza no kongera kugaragara ku rubyiniro mu bitaramo biri imbere, cyane cyane nyuma y’isezerano yahaye abafana be ryo kuzabitura mu gihe cya vuba.
