Umugabo yakoze ubukwe n’igipupe

Mu gihe abandi basore bageze mu gihe cyo gushinga urugo bashaka umukobwa bashimye ubwiza n’imico bakamusaba gushyingiranwa, bakamukwa, ibirori bigataha ubundi bakubaka urwabo, umusore wo mu gihugu cya Kazakhstan yakoze agashya, ashyingiranwa n’igipupe asanzwe yifashisha mu mibonano mpuzabitsina.

Yuri Tolochko yatunguye benshi ubwo yasangizaga abantu amafoto y’ubukwe bwe abinyujije ku mbuga zitandukanye, agira ati “Nyuma na nyuma birabaye, mbanye n’urukundo rw’ubuzima bwanjye, Margo.”

Mu mpera za 2019 nibwo Yuri yatangaje ko ari gutegura ubukwe n’iki gipupe, nako n’uyu ‘mwari yihebeye’, gusa ibi birori yari ategerezanyije amatsiko menshi byaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Ubwo yiteguraga gusubukura uwo mushinga ku wa 31 Ukwakira, habaye imyigaragambyo mu mujyi wa Almaty yamagana abafite imyitwarire itamenyerewe ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, abikomerekeramo bikomeye.

Ubwo yari amaze kwambika iy’urudashira uyu mwari mukorano, imbere y’umuryango n’inshuti, Yuri yasazwe n’ibyishimo aterura amagambo ati “Nyuma y’igihe gishize n’ibyo twanyuzemo, Margo nanjye twabonye ko kuganira birenze cyane kuvuga, abakundana bakeneye kuvuga make, ahubwo bakihuza cyane mu bitekerezo.”

Yasoje avuga ko ashimira cyane uyu mugore we, kuko yabashije kumuha ibyishimo undi muntu uwo ari wese atabashije kumuha.

 

Yambitse impeta uyu mwari yihebeye

 

Ubukwe bwari bwatashywe n’inshuti n’abavandimwe

 

Yuhi mu bihe by’urukundo n’uyu mukobwa w’igipupe yihebeye
@igicumbinews.co.rw