Umugabo yafatiwe mu cyuho arimo kuvugana n’umukobwa we wapfuye

Umukobwa wapfuye bivugwa ko avugana na se kuri telefone

Umugore w’imyaka 38 arira cyane yatanze ubuhamya mu rukiko rwa Kabushi, mu ntara ya Ndola, mu gihugu cya Zambia, ubwo yari arimo gushaka gatanya. Yasobanuye ko inshuro nyinshi yagiye afata umugabo we avugana kuri telefone n’umukobwa wabo w’imyaka 18 wapfuye.

Yagize ati: “Nagiye numva inshuro nyinshi umugabo wanjye avugana kuri telefone n’umukobwa wacu wapfuye. Yakundaga kumubwira ngo nzakugarura ku isi nuzana amafaranga menshi”.

Veronica Chisenga, arashaka gutandukana n’umugabo we Mybin Munkanta w’imyaka 40, bamaze imyaka 20 babana kuko amushinja ko afite uruhare mu rupfu rw’umukobwa wabo Natasha Mukanta.



Amakuru dukesha Zambia Accurate Information avuga ko mu rukiko Veronica yavuze ko mbere y’uko umukobwa wabo apfa yari yarabwiye inshuro nyinshi umugabo we ko mwishywa we babana mu rugo w’imyaka 30, atinga umukobwa wabo kuva afite myaka 12 ariko ntabyiteho.

Ati: “Umwaka ushize umukobwa wanjye yaranyizeye aranyegera ansobanurira uburyo umwishywa w’umugabo wanjye yajyaga amukuramo imyenda akamutinga kuva afite imyaka 12. Igihe abimbwira yari amaze kugira imyaka 18 arangije amashuri yisumbuye”.

Uyu mugore avuga ko yagiriye inama umukobwa we yo kubiganiriza se ariko abimubwiye, umugabo amwuka inabi avuga ko ari nyina umwoshya kuvuga ayo mahano.



Akomeza agira ati: “Uretse ibyo byose, numvikanye n’umugabo wanjye ko tugomba gutumiza inama ihuza umuryango wanjye n’uwe, dushyiraho n’itariki izaberaho. Ariko umugabo wanjye yaje kubyanga akomeza kugenda ayimurira ku yandi matariki.”

Veronica yabwiye urukiko ko itarikiya nyuma umugabo we yari yahisemo ko iyo nama izaberaho aribwo n’umukobwa wabo yapfuye urw’amarabira nta ndwara n’imwe arwaye. Ati: “Igikomeje kumbabaza nuko umugabo akivugana kuri telefone n’umukobwa wacu wapfuye. No muri iki gitondo bavuganye.”

Nyuma yo gusuzuma Ubuhamya bw’uyu mugore ndetse n’umugabo akemera imbere y’urukiko ko ajya avugana n’umukobwa we wapfuye ariko akanga gutanga ubisobanuro burambuye. Ibi byatumye urukiko rwanzura ko aba bombi bagomba gutandukana, buri wese akajya kuba ukwe.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: