Ukuri ku makuru avuga ko Pastor Ezra Mpyisi yitabye Imana

Umwuzukuru wa Pastor Ezra Mpyisi witwa Diana Mpyisi yabeshyuje Amakuru yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko sekuru yitabye Imana ahamya ko ibyo ari ibihuha.

Mu butumwa yanyujije k’urukuta rwe rwa X. Yagize ati: “Ni isoni ku mashene ya YouTube arimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha kuri Pasiteri Mpyisi. Ni mu zima kandi ameze neza k’ubw’ubuntu bw’Imana”.




Pastor Ezra Mpyisi kuri ubu afite imyaka 101, yari umukozi w’Imana mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi mbere y’uko mu kiruhuko cy’izabukuru, yamenyekanye cyane kubera ibiganiro by’ibwirizabutumwa yatambutsaga kuri Radio Rwanda.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: