Perezida Kagame yashyizeho abayobozi muri Perezidansi, RBA, RGB no mu ntara y’Iburasirazuba

Cléophas Barore yagizwe umuyobozi wa RBA

Kuri uyu Gatatu Tariki 15 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo Valens Uwineza wagizwe umuyobozi w’Ibiro by’umukuru w’Igihugu, naho Cléophas Barore yagizwe Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamuru(RBA) asimbuye Arthur Asimwe wahawe inshingano zo kuba Deputy Chief of Mission muri Ambasade y’u Rwanda iri Washington muri Leta Z’unze Z’Amerika.




Mu bandi bahawe inshingano barimo Pudence Rubingisa wari Mayor w’umujyi wa Kigali agiye kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Dr Félecien Usengumukiza yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere(RGB), ni mu gihe umunyamakuru Solange Ayanone yahawe inshingano zo kuba Umujyanama mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Kanda hasi urebe abahawe inshingano bose:

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

@igicumbinews.co.rw 

About The Author