Umugabo yapfiriye mu cyumba cya hoteli ari gusambana n’abagore babiri nyuma yo gufata imiti yongera akanyabugabo mu mibonano mpuzabitsina

FB_IMG_1790843601618

Amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo witabye Imana ari muri hoteli muri Ghana, nyuma yo gufata ikinini bivugwa ko yari agamije kumufasha kongera ubushobozi mu mibonano mpuzabitsina.

Amashusho yakwirakwijwe agaragaza abagore babiri bari bafashwe n’inzego z’umutekano, aho basobanuraga ibyabaye mbere y’uko uyu mugabo apfa.

Aba bagore bavuze ko bageze muri hoteli bari kumwe n’uwo mugabo, nyuma akaza gufata ibinini mbere y’uko bagirana imibonano.

Bivugwa ko nyuma yo gufata ibyo binini, umugabo yatangiye kugira ikibazo cy’ubuzima maze agwa muri iyo nzu ya hoteli. Nyuma yaho yaje gupfa.

Muri Ghana, hari n’izindi mpanuka zigeze gutangazwa aho abantu baguye muri za hoteli nyuma yo gukoresha imiti cyangwa ibinyabutabire bigamije kongera ubushobozi mu mibonano. Urugero, mu 2022, umugabo w’imyaka 40 yapfiriye muri hoteli i Pokuase nyuma yo gukoresha umuti witwa Dragon Spray. Polisi yategereje ibisubizo by’isuzuma ry’umubiri kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Ibyabaye bikomeje gukurura impaka ku bijyanye no gukoresha imiti yongera ubushobozi mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane iyo umuntu ayifashe atabanje kugirwa inama n’abaganga cyangwa atazi neza uko umubiri we ushobora kuyakira.