Amerika igiye gukura u Rwanda muri AGOA guhera mu 2027

RWANDA AND USA

Amerika n'u Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje umugambi wo gukura u Rwanda muri gahunda y’ubucuruzi ya African Growth and Opportunity Act (AGOA), ituma ibicuruzwa biva mu bihugu bya Afurika byemerewe KWinjira ku isoko ry’Amerika bidaciwe imisoro imwe ya gasutamo. Iki cyemezo giteganyijwe gutangira gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2027, mu gihe impande zombi zitaba zumvikanye ku buryo bwo gukemura ibibazo byagaragajwe na Washington.

Ibi byatangajwe ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, amenyesheje Inteko ishingamategeko y’icyo gihugu ndetse na Guverinoma z’u Rwanda na Afurika y’Epfo ko ateganya guhagarika uburenganzira ibyo bihugu byari bifite muri iyi gahunda y’ubucuruzi.

Ambasaderi Jamieson Greer, uhagarariye ubucuruzi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (United States Trade Representative), yavuze ko iri genzura ryakozwe n’inzego zitandukanye za Leta ya Amerika ryagaragaje ko hari ibikorwa bya Guverinoma z’ibihugu byombi bitajyanye n’amahame agenga ibihugu byemerewe kungukira muri AGOA.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubuyobozi bwa Amerika bugaragaza impungenge zishingiye ku mbogamizi buvuga ko zihari mu bucuruzi no gushora imari, iyubahirizwa ry’amategeko, ubwisanzure bwa politiki n’imitwe ya politiki itandukanye, uburenganzira bw’abakozi ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Washington kandi ivuga ko hari ibikorwa by’u Rwanda ibona nk’ibibangamiye inyungu zayo mu bijyanye n’umutekano w’igihugu na politiki mpuzamahanga, cyane cyane mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Izi ni impamvu ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwagaragaje mu gusobanura icyemezo cyabwo, ariko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nta ngero zirambuye z’ibikorwa byihariye bwavuze ko ari byo byatumye u Rwanda rufatirwa iki cyemezo.

AGOA yari ifitiye iki u Rwanda?

AGOA ni gahunda yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2000, igamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’Amerika n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Iyi gahunda iha ibihugu byujuje ibisabwa amahirwe yo kohereza ibicuruzwa byinshi ku isoko ry’Amerika bidaciwe imisoro imwe ya gasutamo, bityo bikarushaho guhangana n’ibituruka mu bindi bihugu.

U Rwanda rwari rugifite uburenganzira bwo gukoresha iyi gahunda ku bicuruzwa bimwe na bimwe, nubwo hari icyiciro cy’ibicuruzwa byari byaramaze gukurwamo.

Mu mwaka wa 2018, ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwari bwarahagaritse inyungu za AGOA ku myenda n’ibindi bicuruzwa bikorerwa mu rwego rw’imyambaro (apparel) byoherezwa bivuye mu Rwanda.

Icyo gihe Amerika yari ishingiye ku kutumvikana n’u Rwanda ku misoro rwashyiraga ku myenda n’inkweto byambawe byinjizwaga mu gihugu bivuye muri Amerika. Icyo cyemezo cyatumye u Rwanda rutakaza amahirwe yo kohereza imyenda muri Amerika rudasora imisoro yari isanzwe ikurikizwa, ariko rukomeza kwemererwa gukoresha izindi nyungu za AGOA ku bicuruzwa bitari mu cyiciro cy’imyambaro.

Bityo, icyemezo gishya cyatangajwe mu Ugushyingo 2026 gifite uburemere bwihariye, kuko giteganya guhagarika uburenganzira bw’u Rwanda muri gahunda yose, aho kuba icyiciro kimwe cy’ibicuruzwa.

Ubucuruzi bw’u Rwanda na Amerika bushobora kugerwaho n’iki cyemezo

Imibare yatangajwe n’Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Amerika igaragaza ko mu mwaka wa 2025, ibicuruzwa byaturutse mu Rwanda byinjijwe ku isoko ry’Amerika byari bifite agaciro ka miliyoni 43.3 z’amadolari ya Amerika, bingana n’izamuka rya 43.3% ugereranyije n’umwaka wa 2024.

Icyakora, aya mafaranga si yose yinjijwe muri Amerika hakoreshejwe AGOA, kuko agaragaza agaciro k’ibicuruzwa byose byoherejwe mu bucuruzi busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Gukurwa muri AGOA bishobora gutuma ibicuruzwa by’u Rwanda byari byemerewe kwinjira muri Amerika ku misoro yorohereje bitangira gukorerwa imisoro isanzwe ikoreshwa ku bicuruzwa biva mu bindi bihugu bidafite ubwo burenganzira.

Ibyo bishobora kongera igiciro cy’ibicuruzwa by’u Rwanda ku isoko ry’Amerika, bikagabanya ubushobozi bwabyo bwo guhangana n’ibituruka mu bindi bihugu. Abacuruzi, abahinzi, inganda n’abashoramari bafite aho bahuriye n’ibicuruzwa byoherezwa muri Amerika bashobora kugira ingaruka bitewe n’uburyo amasoko azitwara.

Ese u Rwanda rushobora kongera kwemererwa muri AGOA?

Icyemezo cya Perezida Trump ntikivuga ko ibiganiro hagati ya Washington na Kigali bidashobora gukomeza. Ubuyobozi bwa Amerika bwagaragaje ko bushaka ko ibihugu birebwa n’iki cyemezo bifata ingamba zo kuzuza ibisabwa kugira ngo byongere kubahiriza amahame agenga iyi gahunda.

AGOA isanzwe ishingiye ku isuzuma rikorwa buri mwaka, aho Amerika ireba niba ibihugu biyigize byubahiriza ibisabwa birimo guteza imbere ubukungu bushingiye ku isoko, kubahiriza amategeko, uburenganzira bw’abakozi, uburenganzira bwa muntu no gukuraho imbogamizi ku bucuruzi n’ishoramari bya Amerika.

Ikindi kandi, gahunda ya AGOA yari yongerewe igihe kugeza ku wa 31 Ukuboza 2026. Bivuze ko ejo hazaza hayo nyuma y’iyo tariki na ho hagomba kurebwa, kuko Kongere ya Amerika ari yo ifite ububasha bwo kongera igihe cy’iyi gahunda.

Mu gihe u Rwanda rutari rwasubizwa muri iyi gahunda cyangwa ngo haboneke ubundi buryo bwumvikanyweho, guhera ku wa 1 Mutarama 2027 rushobora gutakaza amahirwe yo kohereza ibicuruzwa byarwo ku isoko ry’Amerika rukoresheje inyungu z’ubucuruzi zatangwaga na AGOA.

Icyemezo cya Washington gishyize ubucuruzi bw’u Rwanda na Amerika mu kindi cyiciro cy’ibigomba gukurikiranwa, cyane cyane harebwa niba impande zombi zizashobora kuganira ku mpungenge zagaragajwe na Amerika mbere y’uko itariki yo guhagarika ubwo burenganzira igera. U Rwanda ntacyo rurasubiza ku byo Amerika yatangaje.