Rulindo: Irerero rya Ejo Heza STO ku isonga mu kuzamura impano mu mupira w’amaguru

Abaturage bafite abana barererwa mu Irerero ryigisha umupira w’amaguru ryitwa Ejo Heza Sports Training Organization bo mu murenge wa Kisaro, mu karere ka Rulindo, baravuga ko bishimiye kubona abana babo bafashwa gukuza impano yo gukina umupira w’amaguru.

Umwe mu babyeyi baganiriye na Igicumbi News. Yagize ati: “Urabona ko tunezerewe kuko abana bacu bagiye kubona amahirwe. Aha dufite abana bafite impano zitandukanye mbese bizatuma turushaho kwishima kuko nakinnye umupira rero n’umwana wanjye nzamushyigikira awukine kugeza akinnye k’inyamwuga”.

Irerero ry’Umupira w’Amaguru rya Ejo Heza risanzwe rifite icyicaro gikuru mu murenge wa Bushoki ariko hashize amezi atatu ritangije ishami mu murenge wa Kisaro, hose ni mu karere ka Rulindo, ryakira abana b’abahungu kuva ku myaka itandatu kugeza kuri cumi n’itatu. Muri Kisaro rifite abana 42.




Flora umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa kane w’amashuri y’isumbuye witoreza muri iri rerero yabwiye  Igicumbi News ko ari byiza guha umwanya abana b’abakobwa kugira ngo na bo bagaragaze ko bashoboye.

Ati: “Turashoboye natwe abakobwa kandi dukwiye kwitinyuka impano zacu tukazigaragaza neza njye ku bwanjye ndumva ngombwa kugera ku rwego rwa Florence ukina muri Rayon kandi nzagera no hanze kuko nshyigikiwe na babyeyi banjye ndetse na Coach”.

Umutoza w’aba bana Habimana Marcel yabwiye Igicumbi  ko ashimishwa no kubona ababyeyi bashyigikira abana akizera ko ni bikomeza gutya bazavamo abakinnyi bakomeye.




Umunyambanga Mukuru wa Ejo Heza Sports Training Organization, Habanabakize Thadée, yabwiye Igicumbi News ko bafite intego yo kwagura amarerero y’umupira w’amaguru mu rwego rwo gukomeza gushakisha abafite impano.

Yagize ati: “Si Kisaro gusa n’ahandi tuzagerayo, icya mbere ni ukuzamura impano y’umwana kuko arirwo rwego ruzamugeza aho yifuza tugomba gukora kandi twizeye ko tuzagera ku ntego zacu”.

Irerero rya Ejo Heza Sports Training Organization, ryashinzwe na Murenzi David, rifite ubufatanye n’amarerero y’i Burayi, rifite abana barenga 150 batorezwa mu Murenge wa Kisaro n’uwa Bushoki mu karere ka Rulindo.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author