Amerika yagabye igitero muri Iran ku kirwa cya Qeshm

us-strikes-irans-qeshm-island

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero bya gisirikare ku kirwa cya Qeshm giherereye mu kigobe cy’Abaperesi, hafi y’Umuhoro wa Hormuz, mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran ukomeje gufata indi ntera.

Amakuru yatangajwe n’abayobozi ba Amerika babwiye televiziyo ya CBS News, avuga ko ibyo bitero byari bigamije gusubiza igikorwa cy’Ingabo zidasanzwe za Iran zishinzwe kurinda impinduramatwara (IRGC), zari zararashe ku ndege ya gisirikare ya Amerika.

Abo bayobozi basobanuye ko ibikorwa bya gisirikare byakorewe kuri icyo kirwa byagarukiye ku ntego runaka, aho kuba igitero kinini kigamije kwagura intambara.

Ku ruhande rwa Iran, ikigo cy’igihugu gishinzwe amakuru, IRNA, cyatangaje ko ku wa Mbere humvikanye ibiturika byinshi ku kirwa cya Qeshm. Icyakora, nta bisobanuro birambuye byari byatangajwe ku ngaruka ibyo biturika byateje cyangwa ku bikorwaremezo byaba byangiritse.

BBC yatangaje ko yasabye ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) kugira icyo buvuga kuri ayo makuru. Ariko ntibasubiza.

Ikirwa cya Qeshm gifite umwanya w’ingenzi mu karere ka Hormuz, agace gafite akamaro gakomeye ku bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane ubwikorezi bwa peteroli n’ibindi bicuruzwa bituruka mu bihugu byo mu kigobe cy’Abaperesi.

Ibi bitero bibaye mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, ari mu bihe by’igitutu cya politiki imbere mu gihugu, mbere y’amatora yo hagati muri manda ya Perezida (Midterm Elections), azagena ishyaka rizagira ubwiganze mu nteko ishingamategeko ya Amerika.

Ubushobozi bw’ishyaka ry’Abarepubulikani bwo gukomeza kugenzura Inteko Ishingamategeko buri mu bibazo bikomeye byitezwe muri ayo matora, mu gihe ubuyobozi bwa Trump bukomeje kunengwa n’abamwe mu bagize ishyaka rye kubera intambara na Iran.

Raporo zitandukanye z’ibitekerezo by’abatora muri Amerika zigaragaza ko Trump ari guhangana n’igabanuka ry’icyizere bamwe mu Banyamerika bamugirira, mu gihe hari abamushyiraho igitutu basaba ko yahagarika intambara yatangiye muri Gashyantare 2026, nyuma y’ibitero Amerika na Israel byagabye kuri Iran.

Nubwo hari ibyo bibazo, Trump yavuze ko adafite impamvu yo kwihutira kongera ubukana bw’ibitero bya gisirikare kuri Iran.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere, yagaragaje ko Amerika itari mu mwanya wo kwihutira gufata icyemezo cyo kwagura ibikorwa bya gisirikare.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Axios, Trump yavuze ko igihugu cye cyamaze gushyira Iran mu bibazo bikomeye by’ubukungu, ashimangira ko ubuyobozi bwa Tehran buhanganye n’ibibazo by’ubushobozi bwo kubona amafaranga n’ibikomoka kuri peteroli.

Yagize ati: “Uko byagenda kose hari icyo tuzakora, ariko nta mpamvu yo kwihuta. Twamaze kubashyira mu bibazo bikomeye by’ubukungu. Nta mafaranga bafite, nta lisansi bafite, kandi abaturage babo batangiye kurambirwa cyane n’ibi bibazo.”

Aya magambo agaragaza ko nubwo ubuyobozi bwa Amerika buvuga ko butihutira kongera ibitero, umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi ugikomeje kuba mubi.

Ibitero byakorewe ku kirwa cya Qeshm bishobora kongera impungenge ku mutekano w’akarere ka Hormuz, ahantu hafite uruhare rukomeye mu isoko ry’ingufu ku isi, mu gihe amahanga akomeje gukurikiranira hafi icyerekezo cy’iyi ntambara.