Gicumbi: Hamenwe Kanyanga irenga litiro 900 n’ibindi biyobyabwenge birangizwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, inzego z’umutekano n’abaturage bafatanyije mu gikorwa cyo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge byafatiwe mu bice bitandukanye by’aka karere. Muri ibyo byangijwe harimo kanyanga irenga litiro 900, ibiro bisaga 100 bya melase n’udupfunyika turenga 1.000 tw’ikiyobyabwenge cya mayirungi.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, kibera mu Kagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi. Cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano n’abaturage, mu rwego rwo gukomeza guhashya ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye inzego z’umutekano n’abaturage bagize uruhare mu gufata ibyo bicuruzwa, asaba abaturage kwirinda kubyishoramo no gutanga amakuru ku babikora.
Yavuze ko kuba harafashwe kanyanga ingana n’iyo bigaragaza akamaro ko gukorera hamwe, kuko iyo hatabaho ubufatanye, izo nzoga n’ibindi biyobyabwenge byari kugera ku baturage, bikaba byagira ingaruka ku buzima bwabo.
Yagize ati: “Turashimira inzego z’umutekano n’abaturage. Litiro zirenga 900 za kanyanga zafatiwe mu mirenge yegereye umupaka, harimo na Rubaya. Ibi bigaragaza ko hakenewe ubufatanye kugira ngo kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitagera mu baturage.”
Uyu muyobozi kandi yasabye abayobozi b’imidugudu bashya gufatanya n’abaturage mu kurinda umutekano n’ubuzima bwabo, by’umwihariko mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Yashimangiye ko abaturage bakwiye kujya batanga amakuru ku hantu kanyanga inyuzwa, aho icururizwa n’abayikwirakwiza, kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe gufata ingamba zikwiye.
Polisi ivuga ko hamaze gufatwa kanyanga ibihumbi by’amalitiro
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ibikorwa byo kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bikomeje gukorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage.
Yasobanuye ko mu mezi atatu ashize, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gufatwa cyangwa kwangizwa litiro za kanyanga zigera ku bihumbi 40, cyane cyane mu turere duhana imbibi n’ibihugu bituranyi.
CIP Ngirabakunzi yavuze ko nubwo gufata no kwangiza ibiyobyabwenge ari ingenzi, hakenewe no gukomeza ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage ingaruka zabyo.
Yagize ati: “Ibyo bikorwa bijyana no kwigisha, kuko gufata ibiyobyabwenge gusa bidahagije. Umuturage akwiye kumenya ingaruka zabyo.”
Yongeyeho ko uturere twa Gicumbi na Burera turi mu duce dukunze kunyuzwamo kanyanga, bityo ko hakenewe ingamba zihuriweho zo gukumira icuruzwa n’ikwirakwizwa ryayo.
Uyu muvugizi yavuze kandi ko mu bibazo Polisi ikunze guhura na byo muri utu turere harimo ibyaha bifitanye isano n’ubusinzi, birimo n’urugomo. Yashimangiye ko gukumira ibi bibazo bisaba guhana ababigizemo uruhare no gufasha abaturage guhindura imyumvire.
Abaturage basabwe gutanga amakuru ku gihe
Abaturage bitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza kwirinda gukoresha, gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ndetse no gutanga amakuru igihe babonye ibikorwa nk’ibyo.
Bamenyeshejwe ko amakuru batanga ku nzego zibishinzwe agomba kubungwabungwa mu ibanga, kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu gukumira ibyaha no kurinda ubuzima bw’abaturage.
Akarere ka Gicumbi gakomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, by’umwihariko mu bice byegereye imipaka. Ubuyobozi n’abaturage bashimangira ko ubufatanye bw’inzego zose ari ingenzi mu gukumira ikwirakwizwa ryabyo.
Emmanuel Niyonizera Moustapha | Igicumbi News
