U Butaliyani: Hari inzu zirimo kugurwa amafaranga igihumbi y’amanyarwanda

 

Imijyi yahoze ibica bigacika mu myaka yatambutse mu Butaliyani, imaze igihe mu dushya ishyira ku isoko zimwe mu nzu ziyigeze ku mafaranga make cyane.

Nyuma y’imijyi nka Salemi na Santo Stefano di Sessanio, ubu hatahiwe umujyi wa Castropignano uherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Roma. Inzu zo muri uyu mujyi usigaye ari amatongo, zashyizwe mu cyamunara aho imwe nibura igurishwa amadolari 1.2.

Muri aka gace hari inzu zigera ku 100 zatawe na ba nyirazo ku buryo zatangiye kwangirika. Ubuyobozi bw’umujyi wa Castropignano bwazishyize ku isoko mu rwego rwo kwirinda ko zikomeza kwangirika.

Nicola Scapillati yabwiye CNN ko bifuza abantu bashya bafite ubushobozi bwo kuvugurura izo nzu zigaturwamo, umujyi ukongera kuba nyabagendwa nka kera.

Mu gihe za cyamunara zindi zica mu mapiganwa no mu buryo buzwi, Meya Scapillati we yahinduye uburyo. Ushaka inzu amwandikira kuri email ye bwite (nicola.scapillati[AT]me.com). Umwandikiye agomba kumwereka icyo ashakira iyo nzu n’uburyo azayivugurura.

Uyu muyobozi yandikiye Ambasade z’u Butaliyani hirya no hino ku Isi ngo zimufashe gushaka abakiliya.

Nubwo guhabwa inzu ari idolari rimwe, ntabwo byoroshye nkuko byumvikana. Uyishaka agomba gutanga ingwate y’amadolari 2370, agahabwa imyaka itatu yo kuvugurura. Ingwate ye azayisubizwa nyuma yo kuvugurura.

Mu Ukwakira uyu mwaka, ubuyobozi bw’umujyi bwasabye abahoze ari ba nyiri izo nzu kuzisana cyangwa zikegurirwa Leta. Benshi bahisemo ko zegurirwa Leta.

Nicola Scapillati yavuze ko inzu zimwe zatangiye kwangirika ku buryo ziteye inkeke kandi zigaragaza nabi isura y’umujyi.

Kuri ubu aka gace gatuwe n’abantu bagera kuri 900, bavuye ku bantu 2500 bahoze bari bahatuye mu myaka ya 1930. Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose abenshi mu rubyiruko bimukiye mu yindi mijyi gushaka imirimo no kwiga. Kuri ubu 60 % batuye Castropignano bafite hejuru y’imyaka 70.

Uyu mujyi wubatse hafi y’ahahoze hatuye abaturage bo mu Butaliyani bazwi nka Samnites. Bifashishije ako gace barwanya ibitero by’abaromani ndetse bimwe mu bimenyetso by’ayo mateka biracyahari.

 

Umujyi wa Castropignano wubatse ahirengereye hejuru y’ahahoze hatuye abaturage b’aba-Samnites

 

Zimwe mu nyubako zahoze zituyemo abayoboye ako gace mu myaka ya kera ziracyagaragara

 

Uyu mujyi utuwe n’abakora ahanini ubworozi

 

Inzu nyinshi zirashaje ku buryo kuzisana bisaba abafite amikoro ahagije

 

Ku idolari rimwe, ushaka inzu muri uyu mujyi yayitunga

 

 

 

Amafoto: CNN