U Bufaransa: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umwalimu wishwe akaswe umutwe

Abanyeshuri bane bari mu bantu 15 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Bufaransa nyuma y’aho mu cyumweru gishize umwarimu wo Mujyi wa Paris, Samuel Paty, yishwe akaswe umutwe n’umuntu wasakuzaga ngo “Allah Akbar”.

Uyu mwarimu yishwe nyuma y’aho yari avuye mu ishuri amaze gutangiza ikiganiro mpaka n’abanyeshuri be ku mashusho yashushanyijwe agaragaza intumwa y’Imana, Muhammad.

Abandi bantu bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’urupfu rwe barimo abo mu muryango w’umusore w’imyaka 18 wamukase umutwe. Polisi yakoze umukwabu ukomeye kuri uyu wa Mbere, ita muri yombi abantu bose ikeka ko baba bafitanye isano n’urupfu rwe.

Ubu bwicanyi bwateye igikuba mu Bufaransa, kugeza aho bukiba mu cyumweru gishize Perezida Macron yahise agera aho bwabereye arabwamagana avuga ko ari igitero cy’iterabwoba cyagabwe n’abantu bagendera ku matwara akaze y’idini ya Islam.

Ku rundi ruhande, ibihumbi by’abaturage mu Bufaransa, ku cyumweru byigabije imihanda mu mijyi itandukanye y’u Bufaransa, byamagana ubu bwicanyi. Umuhango wo kwibuka Paty wari umwarimu w’amateka wapfuye afite imyaka 47 uteganyijwe kubera muri Kaminuza ya Sorbonne kuri uyu wa Gatatu.

 

Abafaransa bashenguwe n’urupfu rw’uyu mwarimu

 

Samuel Paty yishwe n’umuntu wavugaga mu ijwi ryo hejuru ati “Allah Akbar”
@igicumbinews.co.rw