Sina Gérard FC yanganyirije mu rugo mu gushaka ikipe yegukana igikombe mu cyiciro cya gatatu

Kuri iki cyumweru Tariki ya 02 Nyakanga 2024, nibwo ikipe ya Sina Gérard FC yari yakiriye Umuri FC mu mukino wa nyuma wo gushaka ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru mu Rwanda 2023-2024. Dore ko ikipe zombi zamaze kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri harimo na Motar FC.

Uyu mukino wabereye kuri Nyirangarama watangiye amakipe yombi asatirana bikomeye ariko buri ruhande rukaba ibamba. Ikipe ya Umuri FC niyo yatangiye ifungura amazamu mugihe Sina Gérard FC yaje kugombora igice cya mbere kirangira banganya kimwe kuri kimwe.

Amakipe yombi yavuye kuruhuka akomeza gushakisha uburyo yabona igitego ariko umukino uza kurangira ari igitego kimwe kuri kimwe. Abafana ba Sina Gérard FC bavuga ko n’ubundi bizeye ko ikipe yabo izatsinda mu mikino izakurikira n’ubwo batabonye amanota atatu mu gutangira iyi mikino ya playoffs.




Nyuma y’umukino Umutoza wa Sina Gérard FC Noneninjye Carlene yabwiye igicumbi.co.rw ko nyuma y’uko ikipe ayifashe akiyegeza mu cyiciro cya kabiri abitura umubyeyi we umubyara akizeza abakunzi ba Sina Gérard FC ko ni gikombe bazagitwara. Ati: “Ibi byishimo ndabitura umubyeyi wanjye umbyara Mama ndamukunda niwe utuma ngera aho ngera ndatekereza ko n’igikombe tugomba kuzagitwara icya mbere ni ukubiha umutima”.

Ni mu gihe Team Manager wa Sina Gérard FC Tuyishimire Ange Albert yabwiye igicumbinews.co.rw ko ikipe yazamutse izahabwa agaciro kuko abakinnyi bakoze ibishoboka byose bagahesha ishema ikipe. Ati: “Twatanze muri Federation abakinnyi 23 urumva ko hari 7 tugomba kuzongeramo rero abakinnyi bacu ntakibazo kandi turizera ko umutima uri ku gikombe tukazamura ikipe, kuko ntacyo bwana Dr Sina Gérard aba atadukoreye”.

Sina Gèrard FC yageze mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gukuramo ikipe ya Nyamasheke FC yo mu ntara y’uburengerazuba, ibaye ikipe ya kane yo mu ntara y’Amajyaruguru igiye gukina imikino mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda akaba ari nayo ntara ifitemo amakipe menshi.

Amakipe yo mu ntara y’Amajyaruguru akina muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri ni Sorwathe FC, Gicumbi FC, Tsindabatsinde FC na Sina Gérard FC.

Amakipe atatu yabaye ayambere mu  cyiciro cya gatatu yamaze kubona itike yo gukina mu cyiciro cya kabiri ariko arimo guhura hagati yayo kugira ngo yitoremo izatwara igikombe. Umukino uzakurikiraho Sina Gérard FC izakina na Motar FC yo mu mujyi wa Kigali ni mu gihe iyi kipe ya Umuri FC ya Jimmy Mulisa yo izaruhuka.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author