Burundi: Bashyizeho itegeko ribuza abashomeri gukodesha inzu yo kubamo

Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere Tariki 05 Kamena 2024, rigenewe abafite amazu yo guturamo muri komine Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi rivuga ko nta mushomeri wemerewe gukodesha inzu yo guturamo. 

Muri iri tangazo umuyobozi w’Intara ya Bujumbura Désiré Nsengiyumva yavuze ko biri mu ntumbero yo kubungabunga umutekano. Itangazo rigira riti: “Umuyobozi w’Intara ya Bujumbura aramenyesha abaturage bo muri komine Mutimbuzi bafite amazu akodeshwa ko bibujijwe guha inzu umuntu atazi cyangwa adafite igikorwa cyizwi asanzwe akora”.

Nyuma y’iri itangazo bamwe mu baturage bo mu gihugu cy’u Burundi bagaragaje ko ridakurikije amategeko  ahubwo bavuga ko uyu muyobozi yafashe iki cyemezo atabitekerejeho kuko nta ngingo nimwe  yisunze iri mu  itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author