Rwanda: Iteganyagihe ryo muri iri joro

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe(Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuri uyu Ku wa 17 Gashyantare 2024 hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe imvura mu mujyi wa Kigali, Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba no mu karere ka Bugesera naho ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 4m/s.

Ku wa 18 Gashyantare 2024 hagati ya saa 00:00 na 06:00 nta imvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 4m/s.
Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe ejo mu gitondo ni 12℃ mu karere ka Nyabihu.

Meteo Rwanda iravuga ko Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe yazitanagaza. Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: