MINEDUC yasoje iperereza ku banyeshuri bakopeye Diplôme 563 ziteshwa agaciro
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 1630 ari bo bose bamaze kugaragaraho gukopera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025–2026, nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe ku byagaragaye mu bizamini.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 19 Ugushyingo 2026, iyi Minisiteri yasobanuye ko nyuma yo kongera gusuzuma ibibazo byagaragaye mu bizamini, hamenyekanye abandi banyeshuri 563 bagize uruhare mu buriganya, bituma umubare w’abagaragaweho gukopera wiyongera ukagera ku 1.630.
Ibi byiyongereye ku banyeshuri 1.097 bari baramaze kugaragazwa mu cyiciro cya mbere cy’iperereza. Muri abo, 30 bari baketsweho gukopera ariko nyuma y’isuzuma basanga nta buriganya bakoze, bityo amanota yabo yemerewe gutangazwa.
Iki cyemezo kije nyuma y’uko inzego zishinzwe uburezi zongeye gusuzuma ibimenyetso n’ibibazo byari byagaragaye mu mikorere y’ibizamini, hagamijwe gutandukanya abanyeshuri bakoze amakosa n’abari bashinjwe gukopera mu buryo butari bwo.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abanyeshuri 563 bagaragaweho gukopera nyuma hamwe n’impamyabumenyi zabo, byateshejwe agaciro.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) ni cyo kizamenyesha buri munyeshuri bireba ibyavuye mu isuzuma ry’amanota ye, hakurikijwe ibyemezo byafatiwe buri wese. Ubutumwa buzagezwa ku bakandida ku wa 20 Ugushyingo 2026, mbere y’uko batangaza amanota ku mugaragaro.
Nubwo ibyavuye mu bizamini by’abagaragaweho uburiganya byateshejwe agaciro, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abo banyeshuri batazabuzwa burundu gukomeza inzira y’uburezi.
Abari barangije amashuri yisumbuye bemerewe gusubira mu mwaka wa nyuma w’amashuri mu bigo bigagamo cyangwa bagashaka ibindi bigo, ariko bagomba kubahiriza ibisabwa mu kwemererwa kwiga mu mashuri bahitamo.
Ku bakandida bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, na bo bazakurikiza amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri mu mashuri.
Ibi bisobanuye ko igihano cyo gutesha agaciro amanota n’impamyabumenyi kitavuze ko abagaragaweho gukopera batagifite uburenganzira bwo kongera kwiga, ahubwo bagomba kubanza kuzuza ibisabwa kugira ngo bakomeze amasomo yabo.
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko ikibazo cy’iperereza ku buriganya bwagaragaye muri ibi bizamini cyasojwe, inasobanura ko nta zindi ngamba zizafatwa ku bibazo byamaze gusuzumwa.
Yongeye gushimangira ko gukurikirana ireme ry’uburezi no kurinda ubunyangamugayo mu bizamini bya Leta biri mu nshingano z’ingenzi z’inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda.
