Inkuru ibabaje y’Umwana na nyina bapfuye bivuye ku birego by’ibihimbano

Screenshot_20261113-155944

Inkuru y’umuryango wo mu Bwongereza yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko hagaragaye ubuhamya bw’ingaruka zikomeye ku iperereza ku kirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakoze ku musore w’imyaka 17, bikaza gukurikirwa n’urupfu rwa nyina nyuma y’umwaka umwe.

Uyu musore witwaga Jay Cheshire, yari atuye mu mujyi wa Southampton mu Bwongereza, akaba yari umunyeshuri mu ishuri rya Bitterne Park School, aho yigaga amasomo arimo Icyongereza, amateka y’amashusho n’amateka y’isi. Abamubaga hafi ndetse n’abanyeshuri biganaga bamugaragaje nk’umusore wakundaga abantu, w’umunyabwenge kandi wari ufite inzozi zo kuziga amateka muri kaminuza.

Mu mwaka wa 2015, ubwo yari afite imyaka 17, Jay yisanze ari gukorwaho iperereza na Polisi nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umukobwa bari baziranye. Icyo kirego cyaje gukurwaho nyuma y’ibyumweru hafi bibiri, uwari wagitanze akavuga ko atagishaka gukomeza kugikurikirana.

Nubwo iperereza ryaje guhagarikwa, umuryango wa Jay wavuze ko ibihe yari yaranyuzemo byari byaramugizeho ingaruka zikomeye. Yari yarahuye n’ihungabana rikomeye, ndetse n’imibereho ye irahinduka mu gihe yari agikurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Ku wa 5 Nyakanga 2015, Jay yitabye Imana mu bitaro bya Southampton General Hospital, nyuma yo kuboneka ameze nabi muri pariki yari hafi y’iwabo. Iperereza ry’urupfu rwe ryabereye mu rukiko rw’i Winchester, aho umucamanza ushinzwe iperereza ku mpfu z’abantu, Grahame Short, yavuze ko uwo musore yari afite intege nke mu bijyanye n’imitekerereze kandi ko byamugoye guhangana n’igitutu cy’iperereza yakorwagaho.

Urukiko kandi rwamenye ko Jay yari asanzwe yarigeze kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, akitabwaho n’abaganga b’indwara zo mu mutwe kuva afite imyaka 13. Icyakora, umuryango we wari waramenyesheje abaganga ko ubuzima bwe bwo mu mutwe bwongeye kuzamba nyuma yo gutangira gukorwaho iperereza.

Nyina, Karin Cheshire, wari ufite imyaka 54 ubwo umuhungu we yapfaga, yari yaragaragaje ko iki kirego n’iperereza ryagikurikiye byagize uruhare rukomeye mu rupfu rw’umwana we. Yanavugaga ko yashakaga ibisobanuro ku buryo ikibazo cye cyakurikiranwe.

Nyuma y’urupfu rwa Jay, Karin na we yahuye n’agahinda gakomeye. Umuryango we wavuze ko kubura umuhungu we byamusigiye intimba ikomeye, bikagera aho ubuzima bwe bwo mu mutwe burushaho kuzamba. Yagiye yitabwaho n’inzego z’ubuvuzi, ariko ntiyabasha kugarura ubuzima busanzwe.

Ku wa 18 Nyakanga 2016, hashize hafi umwaka umwe umuhungu we yitabye Imana, Karin na we yapfuye yiyambuye ubuzima afite imyaka 55. Urupfu rwe rwongeye gukurura impaka ku buryo abantu bahura n’ihungabana rikomeye bakwiye kwitabwaho, cyane cyane iyo bahuye n’ibyago byo kubura abo bakunda.

Mu mwaka wa 2025, inkuru y’uyu muryango yongeye kumenyekana cyane binyuze muri filime mbarankuru yitwa I Am Not a Rapist, yanyuze kuri Netflix. Muri iyi filime, mushiki wa Jay witwa Camellia Cheshire yatanze ubuhamya ku mpinduka yabonye kuri murumuna we nyuma y’uko atangiye gukorwaho iperereza, ndetse n’ingaruka urupfu rwe rwagize ku muryango wose.

Camellia yavuze ko umuryango wabo umaze igihe ushaka ibisobanuro ku buryo ikibazo cya murumuna we cyakurikiranwe, ashimangira ko ibyamubayeho byagize ingaruka zitarangiriye kuri we gusa, ahubwo zakomeje no kwibasira abandi bo mu muryango.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza akamaro ko gukurikiza amategeko mu iperereza ku byaha, kubahiriza uburenganzira bwa buri wese, ndetse no gutanga ubufasha bwihariye ku bantu bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana mu gihe cy’iperereza.

Ikindi ishimangira ni uko ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigomba gufatanwa uburemere, ariko iperereza rikagendera ku bimenyetso no ku mategeko, kugira ngo uburenganzira bw’abareze n’ubw’abaregwa burindwe.