Rulindo: Irerero ry’Umupira w’Amaguru rya Ejo Heza STO rikomeje kwagura abafatanyabikorwa

Mu cyumweru gishize nibwo Irerero ry’Umupira w’Amaguru rya Ejo Heza STO rikorera mu karere ka Rulindo ryakiriye Abafatanyabikorwa b’abanyarwanda baba muri Canada ndetse n’u Bushinwa kugirango bakomeze kwagura imikoranire mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu bakiri bato.

Igicumbi News yavuganye n’umwe mu Banyarwanda baba mu gihugu cy’u Bushinwa akaba n’umwe mu bashinze iri rerero, Twizeyimana servelien avuga ko bafite intego yo kubaka umupira w’Amaguru bahereye hasi.

Ati: “Urebye ndi mu bantu batangiye Ejo Heza Sports Training Organization, bisa n’aho twayitangiye 2017, twari abantu bagera kuri batandatu , igitekerezo twagitangiye nk’aba-Sportif tureba ikintu twakora cyafasha urubyiruko cyane cyane Abana bato natwe kikaba cyazatugirira akamaro mu gihe kiri imbere ari naho izina Ejo Heza ryaturutse”.

 Umwe mu batoza abana muri Ejo Heza STO yabwiye Igicumbi News ko abana  batandukanye baza kwiga umupira w’amagauru mu mashami yabo atandukanye aherereye mu karere ka Rulindo bakomeje  kwiyongera.




 Ati: “Dukorera muri Santere ya Gasiza ku kibuga cy’umupira ndetse tugakorera na none muri Kisaro ariko ntabwo bikiri ku rwego rwo gukorana gusa nabo muri izo Santere ahubwo tujya mu karere kose tukanakarenga kuko dufitemo Abana baturuka mu Burasirazuba abandi barimo gushaka kuza baturuka mu Mujyi wa Kigali abo bose ni abarimo kuza batugana ku bwinshi ndetse turakangurira n’abandi gukomeza kuza”.

Muri Ejo Heza STO bafunguye n’andi mashami ashingiye ku muco gakondo harimo no kubyina imbyino gakondo.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/igihumbi news

Kanda hasi  ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: