Umunyeshuri yiyahuye nyuma yo kuribwa amafaranga muri Bet yagombaga kwishyura ishuri

Umusore w’imyaka 22 wigaga muri Kaminuza witwa Cephas Mwanza wo mu karere ka Ndola, mu gihugu cya Zambia yiyambuye ubuzima nyuma y’uko ateeze(Betting) ama Kwaca ibihumbi bitanu(5,000K), ahwanye n’ibihumbi magana abiri mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda(250,000Frw) yagombaga kwishyuramo amafaranga y’ishuri.

Uyu munyeshuri amaze kubura aya mafaranga yahise arwara ihungabana ryakuruye indwara zo mu mutwe ari nabyo byamujeje ku kwiyahura anyweye umuti usanzwe wica udukoko.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Copperbelt, Peacewell Mweemba,yabwiye ikinyamakuru cyitwa Nkani ko nyakwigendera mbere yo kwiyahura yasize yanditse urupapuro avuga ko yiyahuye abitewe no gukina umukino w’amahirwe yakinnye akoresheje amafaranga mukuru we yamuhaye kugirango ayishyure ishuri.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: